lundi 22 août 2011

-Bumwe mu buryo ushobora gukoresha mugihe ushaka gutereta

Bumwe mu buryo ushobora gukoresha igihe ushaka gutereta
Friday 19 August 2011

Niba ushaka gutereta hari uburyo bwinshi wakoresha muri icyo gikorwa. Reba iruhande rwawe hari abakobwa bicaye bategereje icyayi, hari abarimo gukoresha interinete hafi yawe, hari abo murimo kugendana mu muhanda , niba rero ufite gahunda ushaka n’umuntu mwaba muri kumwe ntiwirirwe ujya kure menya ko muri abo bari hafi yawe ushobora gukuramo umwe.
Ushobora kujya ahantu hahurira ingaragu cyangwa abantu batararushinga
Niba wumva ushaka gutereta ugomba kujya utemberera ahantu hahurira ingaragu nyinshi, ni ukuvuga ahantu hahurira abakobwa n’abasore batararushinga, kuko akenshi usanga aho hantu hari abantu benshi muhuje gahunda. Numara kubona umuntu muhuriye ahantu nkaho ujye uhita utangira gutekereza ahandi hantu ushobora kuzamutembereza.
Kugira ngo ukomeze gahunda ujye ubanza wibaze niba usobonukiwe n’ibyo urimo
Ubundi gutereta ni byiza kandi birashimisha iyo ubikora asobanukiwe neza. Aha rero kugira ngo bikorohere ni uko ugomba kumenyana n’abantu bashya, cyane cyane igihe wahinduye ibyo wakoraga. Igihe cyose utigize umuntu ujunjamye ntuzatinda kubona umuntu utangira kukwiyumvamo nawe wabona byashoboka ugahita utangira umushinga wawe.
Niba ushaka gutereta ukanashaka kwemeza umuntu ujye ugerageza kwereka abantu ko ubuzima bwawe buhinduka bizatuma buri umwe yishimira kuvugana nawe kuko burya muri kamere y’umuntu akunda umuntu utera imbere, ni ukuvuga umuntu utaguma aho ari. Ikindi kintu ugomba kumenya ni uko ubuzima bwo gutereta kimwe n’ubw’urukundo butuma hari ibihe udashobora kuzibagirwa mu buzima bwawe kubera ibyo wagiye ukora, bimwe bikagushimisha cyane , ibindi bikagutangaza cyangwa se bikakubabaza.
Menya kwiyitaho ugira isuku ku mubiri wawe
Niba uri umugabo cyangwa umugore ugomba kugerageza kwiyitaho umubiri wawe ugahora usa neza ku buryo uwakubona atahita atangira kukwibazaho. Niba uri umugore gerageza isura yawe igumane isuku kimwe n’imisatsi yawe. Gusa, kugira isuku k’umubiri ntibivuga kwitukuza ngo uzasange umuntu yahindutse ukundi ahubwo ni ukumenya amavuta ajyanye n’uruhu rwawe kandi ataruhindura. Umuhungu agomba kumenya igihe cyo kwiyogosheshereza naho ufite umusatsi akamenya kuwusokoza.
Menya kwambara ibijyanye n’imiterere yawe
Hari ukuntu umuntu yishuka akavuga ngo hagezweho imyenda runaka akumva nawe yayambara. Ni byo koko ushobora kuyambara ariko ntiwiyibagize ko ushobora kuyambara ntikubere kubera imiterere yawe. Ni uko rero shaka imyambaro ikubereye kugira ngo nugira uwo ujya kubaza izina ujye umuganiriza agusubize aho kugirango ate umwanya atekereza ku myenda wambaye. Ikindi kintu ugomba guha agaciro ni ukumenya amabara akubera kuko burya abantu bose ntibaberwa n’amabara amwe. Kugira ngo wemeze rero ni uko ugomba kureba imyenda ikubereye ifite n’amabara yenda gusa n’umubiri wawe cyangwa aberanye nawo; gusa icyiza ni uko wahitamo amabara atijimye.
Ugomba kunoza imivugire yawe
Akenshi gutereta ntibisaba ibintu byinshi, ntibigora kndi birashimisha. Imivugire rero iza mu bintu bya mbere bifasha igihe umuntu arimo gutereta. Niba uzi kuvuga menya ko gutereta bitazakurushya; ni ukuvuga ko ugomba kumenya amagambo uvuga n’igihe ugomba kuyavugira, ariko na none wabanje kumenya neza uwo uganira nawe, ukamenya ubwoko bw’ibiganiro akunda; niba akunda ibiganiro bisetsa akaba ari byo byinshi umuganiriza, niba akunda ibiganiro bituje akaba ari byo umuhata, niba akunda umuntu uvuga yifashishije ibimenyetso ukabikora uko, gutyo gutyo ushobora gusanga atakibona amahoro mutari kumwe.
Kumenya kuyobora ibiganiro
Niba urimo gutereta umuntu ntuzemere ko mupfa kuvuga ibintu byose mubonye kuko ushobora kumara umunsi wowe nta kintu ugezeho, ahubwo wowe menya uburyo wamuyobora mu biganiro kugira ngo uze kugwa ku ngingo washakaga. Buri kiganiro kigomba kugira intego kandi ntugatangire kuganira wabigize ibintu bikomeye ujye utangirira wabyoroheje noneho n’ugera hagati uze kumubaza ibibazo bikomeye kandi biganisha k’ucyo ushaka kugeraho.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire