jeudi 4 août 2011

Sangira n'inshuti Cameroun : Amabere y’abakobwa “aterwa ipasi” kugira ngo babarinde amaso y’abasore


Amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu cya Cameroun atuwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri. Ubuzima muri aka gace ni imvange y’ibigezweho n’ibya gakondo. Ubona ibimenyetso by’ibigezweho ariko nanone hakaba hakiri ibisigisigi by’imyemerere, imigenzo n’imigirire gakondo. Muri iyi migenzo ikigaragara, harimo n’uzwi cyane wo ‘gutera ipasi amabere’ y’abakobwa.
Kuri ubu televiziyo CNN yo muri Amerika imaze gukora ikiganiro kuri uyu muco. Umunyamakuru w’iyi televiziyo wakoze iyi nkuru yagiye mu muryango umwe ugikora uyu mugenzo ndetse wanawukoze mu myaka yashize.
Aha, bamubwiye ko ikiba kigamijwe mu “gutera ipasi amabere y’abakobwa” ngo ari ukubarinda amaso y’abahungu ndetse no gufasha aba bakobwa kwita ku masomo yabo aho kurangazwa n’abasore.
Ngo iyo umwana ageze ku myaka icyenda y’amavuko, ubwo nyine aba atangiye gupfundura amabere, umubyeyi we w’umugore atangira kujya ‘amutera ipasi ku mabere’ mu buryo buhoraho. Ibi ngo bikorwa buri gitondo mbere y’uko umukobwa ajya ku ishuri.
Uburyo ibi bikorwa ngo ni uko umubyeyi w’umugore ashyushya umuhini w’igiti, ibuye cyangwa ikindi gikoresho, ubundi yarangiza akajya agenda agikandakandisha gahoro gahoro ku kabere k’umwana w’umukobwa.
Ibi ngo bituma amabere y’umukobwa adakura ngo ahagarare nk’umutemeri ahubwo agahita agwa bityo ngo abahungu bashoboraga gukururwa n’igituza cy’umukobwa ntibabe bakimureba.
Ibi ariko ngo bifite ingaruka. Abakorerwaho iki gikorwa bemeza ko rimwe na rimwe hari igihe ibi bikoresho bibatwika bikaba byabasigira ibikomere ku mubiri.
Hari ndetse umuganga umwe wabwiye CNN ko hari igihe avura abakobwa bahiye igituza, abahiye intoki cyangwa abadashobora kuzigera bonsa kubera ingaruka z’ibi bikorwa. Uretse ibi kandi, ngo umuntu ashobora no kurwara kanseri y’ibere bivuye kuri uyu mugenzo.
Hejuru y’ibi kandi, ngo n’ubundi uwashatse kwikundanira n’umuhungu ntibibabuza rwose. Urugero ni Teresa (siryo zina rye nyakuri), umukobwa w’imyaka 18 wakoreweho iki gikorwa nyamara ntibimubuze ko ku myaka 15 bamutera inda y’ikinyendaro.
Gusa nyina umubyara, nawe ugaragara muri iyi nkuru ya CNN we yemeza ko iyo uyu mukobwa aza kuba atarakoreweho iki gikorwa cyo « gutera ipasi amabere ye » aba yaratwaye inda ataragera kuri iyo myaka.
Kuri ubu ariko, imiryango irengera uburenganzira bwa muntu n’iharanira uburenganzira bw’abagore by’umwihariko yatangiye kwamagana iki gikorwa kubera ko isanga cyangiza umukobwa ku mubiri ndetse no mu mutwe.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire