jeudi 4 août 2011

-Zimwe mu nama zagufasha kwirinda umunaniro

 

 
 Umunaniro ni ikintu kibaho mu buzima. Urakora, ukaruha, ukaruhuka, bugacya ugasubira mu kazi. Ariko iyo bigeze aho uwo munaniro ukabya burya biba byabaye ikibazo ku buzima bwawe. Hari abihutira gufata bimwe mu binyobwa bituma bagumana intege nk’ikawa, za Red Bull, n’ibindi cyangwa bakanafata imiti.
Nyamara mbere y’ibi byose, ushobora no gukoresha uburyo kamere. Dore zimwe mu nama twabasomeye mwakoresha mugatandukana n’umunaniro.
1 – Ifunguro rya nijoro ryoroshye
Si ngombwa ko nijoro urya byinshi. Ahubwo ujye uhitamo bimwe mu biribwa byifitemo intungamubiri zongerera umubiri ingufu ndetse na za vitamine. Ubundi bibe ari bike. Ngo kurya ibiryo byinshi kandi bikize mu ntungamubiri bibangamira ibitotsi byawe ari byo bya mbere bikurinda wa munaniro.
2 – Indyo yuzuye kandi igereranije
Indyo ufata igomba kuba yifitemo intungamubiri zihagije umubiri wawe ukeneye (za proteines, vitamine, imyunyu ngogozi …). Igihe umubiri wawe utifitemo intungamubiri ukeneye bizakubera intandaro yo gutangira kunanirwa
3 – Gusinzira neza
Ntuzakabye ngo igihe cyose ukimare usinziriye, ariko na none ntibikabure ngo usange uryama amasaha abiri ku munsi gusa. Ahubwo, wimenyereze igihe gihagije cyo kuruhuka gihoraho bitewe n’ubushobozi umubiri wawe ufite. Hari abakenera amasaha 6 ku munsi, abandi bagakenera 8, hari n’abageza ku 10. Mbese nawe uzarebe igihe usinzira ukabyuka wumva umeze neza, ube ari cyo ufata kandi bibe ibintu bihoraho.
4 – Kwiha ingengabihe ihoraho yo kuryama no kubyuka
NI byiza kwiha amasaha uryamiraho n’ayo ubyukiraho. Hari abo usanga uyu munsi baryamye saa yine, ejo bakaryama saa sita, ubundi saa moya. Ngo ibyo si byiza na gato. Ngo byakabaye byiza, nijoro, igihe utangiye kwayura, uhise ujya kuryama ako kanya utabanje gushakisha kurwana n’ibitotsi.
5 – Mu buriri siho ugomba gutangira gutekerereza ibibazo wagize uwo munsi
Ngo ntacyo bizakumarira nugera mu buriri ugatangira kwitekerereza ku bibazo wagize uwo munsi, uburyo Boss wawe yagutonganije, ibibazo by’amafaranga y’ishuri y’abana, ….Banza uruhuke usinzire. Buri kintu kigira igihe cyacyo.
6 – Ha abandi akazi bagufashe
Mu kazi, byose ntiwabyikorera ngo ubivemo. Jya ugirira icyizere abo mukorana, ugire ibyo ubashinga babikore nawe ubone uko uruhuka. Si wowe kamara aho ukora, n’abandi barabishoboye.
7 – Gira gahunda
Weekend zawe ntubona akanya ko kuruhuka uba wagiye gusura inshuti, guhaha, utunganya ibyo mu rugo wabuze uko ukora, gufasha abana za devoir (homeworks), utunganya za dosiye zo ku kazi utabonye uko urangiza, wagiye muri match, ureba za films nyinshi, utaha amakwe, wagiye mu kabari …. Mbese ku buryo ahubwo ku wa mbere hagera ufite umunaniro uruta uwo wari ufite ku wa gatanu. Jjya wiha gahunda, ugire na bimwe ukora mu minsi isanzwe urangije akazi. Si ngombwa ko byose ubikora muri weekend ngo ubure akanya ko gusinzira. Icyakora na none, ngo ugomba kugira ikintu ukora cyo kwishimisha muri weekend.
8 – Jya ukora sport
Umunaniro hari igihe uva no ku guhora wicaye ahantu hamwe akenshi hanafunganye. Muri iki gihe noneho akazi kenshi gasigaye kanakorerwa kuri computer, BYakabaye byiza igihe uvuye kuri ako kazi ukora ka sport gato cyangwa se ukanatembera ahantu hari umwuka mwiza.
9 - Relax
Igihe uvuye ku kazi, kunyarukira muri douche ugakaraba umubiri wose birafasha mu kuruhuka. Ushobora no gukora ya myitozo yo guhumeka ukitsa umwuka mu nda, ndetse na massage igihe ufite uwayigukorera cyangwa ufite ubushobozi bwo kujya aho bayikorera ukishyura. Bigabanya stress ndetse n’umunaniro. Kubyigomwa, ngo uba uhombye byinshi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire