jeudi 4 août 2011

Bamwe mu basore bavuga ko ubusugi bw’abakobwa bwasimbuwe n’ibikekerezo byubaka

 Bamwe mu basore n’abagabo batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kuri ubu abasore basigaye bagera mu gihe cyo gushaka batagitekereza gushaka umukobwa w’isugi ahubwo baba bashaka umukobwa ufite ibitekerezo byakubaka urugo ngo kuko wishinze iby’ubusugi ushobora kumara imyaka n’indi utaramubona.
Nshimiyimana Antoine, umusore w’imyaka 27 y’amavuko avuga ko atarashaka ariko ngo najya gushaka ntazirirwa ata umwanya ashaka umukobwa w’isugi kuko azi neza ko kumubona byamurushya.
Agira ati :”Ariko se ubundi tutagiye turenganya abakobwa, ubundi ko umuntu asigaye ajya gushaka yararyamanye n’abatagira ingano ubwo isugi umuntu aba yumva azayikura he ?”
Uyu musore akomeza avuga ko aho kugira ngo umuntu ajye ata umwanya ashaka isugi yawuta ashaka umukobwa bahuza ibitekerezo ubundi bagafatanya kurushinga. Ati : “Kuri ubu ibitekerezo byasimbuye ubusugi”.
Nshimiyimana avuga ko impamvu mbere abahungu bahaga ubusugi agaciro cyane ari uko benshi muri bo wasanga barifashe bakumva ko bagomba kuzabana n’abakobwa bameze nkabo, hakaba n’abandi bibeshyaga ko abahungu aribo bemererwa gukora imibonano mpuzabitsina gusa barashaka nkaho babaga babikorana n’abandi batari abakobwa.
Arongera ati : “N’ukwihangana twese twarashize, ubundi tugaharanira gushaka abo duhuza, kuko nti wavuga ngo urarya inyama kandi ntazo uri bubone.”
Umusore witwa Dani we avuga ko kugeza ubu yumva atifuza kuzashaka umukobwa ahubwo yumva azishakira umugore cyangwa umukobwa wabyariye iwabo kuko aribwo azumva atwaye umuntu azi neza ko atari isugi, aho kuzatwara uwo yita isugi yarangiza agasanga arutwa n’umugore wabyaye.
Ati : “Oya, kugira ngo mbihime byose nzishakira uwabyaye mbona ko ntaho ankinze.”
Dani avuga ko mu bisanzwe umuntu yikunda akaba ari nayo mpamvu aba yumva yashaka umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina ariko nyine kuko muri iyi minsi utapfa kumubona we ahitamo kuzashakana uwabyaye.
Agira ati :”Ubundi ibi bisa no kujya kugura amazi afunze neza mu gacupa ukayabura bakagusukira ayo mu kajerekani.”
Mu bihugu bitandukanye bafataga ubusugi nk’ikintu gikomeye cyane akaba ari nayo mpamvu iyo umukobwa yajyaga gushyigirwa yambaraga ikanzu yera mu rwego rwo kwerekana ko ari isugi, agaragaza ko umubiri we umeze nk’umwambaro yambaye.
Kuri ubu rero si ko bikimeze abakobwa benshi basigaye bashyingirwa baratakaje ubusugi bikanatuma biyambarira amakanzu afite irindi bara ritari iryera, muri iki gihe uwo uzabona yambaye ikanzu y’umweru uzamenye ko arimo gukurikiza imihango ya kera.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2005 bugaragaza ko abantu benshi batakaza ubusugi bwabo cyangwa ubumanzi bari mu kigero cy’imwaka17 n’igice. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ho hari ababutakaza bari munsi cyangwa bafite imyaka 15 y’amavuko.
Ibihugu bifata umwanya wa mbere mu kurinda ubusugi n’ubumanzi ni igihugu cya Maleziya aho benshi bagira imyaka 23 batarakaza ubusugi cyangwa ubumanzi bwabo ku mugabane w’Afurika ho haza Nigeriya aho benshi babutakariza ku myaka 19.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire