jeudi 11 août 2011

-Nyuma y’uko umuhungu n’umukobwa bahuye bwa mbere, ni nde uterefona undi ?


Iki ni ikibazo kitabonerwa igisubizo gihamye kuko kenshi buri wese yasubiza ukwe, yaba umuhungu cyangwa umukobwa. Nyuma yo kuganira hagati y’umuhungu n’umukobwa, iyo muhanye nimero kugira ngo muzongere muhure byanze bikunze hagomba kuboneka umwe uhamagara undi ; none ni inde ukwiye guhamagara bwa mbere ?
Umuntu wa mbere nasabye inama kuri iki kibazo yambwiye ko we atanabitekerezaho kuko niba mwashimanye, si ngombwa ko habaho kuvuga ngo uyu arahamagara cyangwa abireke, gusa ku bwanjye nkurikije n’umuco w’abakobwa b’Abanyarwanda (wo kutavuga icyo batekereza ku bintu nk’ibi) mbona ari umuhungu wagafashe iyo telefoni agahamagara kuko ku mpamvu zitandukanye, umuntu uhamagaye undi bwa mbere niwe akenshi uba ugaragaje ubushake bwo gukomeza ubucuti bushya.
Uko mbibona, nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bubigaragaza, abakobwa batinya guseba, icyo urubyiruko rw’ubu rwita “indobo” ; byagaragaye ko abakobwa bazitinya kurusha abahungu, ibi bikaba biri mu mpamvu numva bigoye ko umukobwa ariwe wahindukira agahamagara umuhungu ngo bongere bahure.
Ariko n’ubundi biragaragara cyane ko abahungu rimwe na rimwe batinya cyangwa se batinda guhamagara bwa mbere abakobwa bitewe n’icyo benshi bita itegeko ry’iminsi itatu (sinzi aho ryavuye n’amateka yaryo) ; iri tegeko rero ryemeza ko byanze bikunze, umuntu muhuye bwa mbere uba ugomba kongera kumuhamagara mu minsi itatu, ariko muri iyi minsi yose hari igihe ukora ishyano bitewe kenshi n’aho mwahuriye.
Hari igihe utegereza iyi minsi ikakugwa nabi kuko ushobora gusanga hari undi wayikoresheje neza, cyane cyane ko benshi mu bantu nabajije kuri iyi ngingo banemeza ko ari umuhungu uba ugomba guhamagara umukobwa nyuma yo guhura bwa mbere.
Abakobwa kenshi byagaragaye ko batinya ikibazo cyo kuba basanga umuhungu afite indi nshuti, ibitekerezo byo kumva ko inshingano zose ari iz’umuhungu ko kumuhamagara bwa mbere bituma abona ko uri kumwirukaho.
Ku mpande zombi rero hashobora kubura uhamagara undi ariko si uko haba habayeho ikindi kibazo, haba ku muhungu cyangwa ku mukobwa iyo nta cyizere kinini gihari, mushobora guhitamo kudahamagarana kuko nta n’umwe muri mwe uba wizeye kudasubizwa inyuma.
Ntabwo twakwibagirwa ariko rero ko n’ubundi abantu atari kimwe, hari abakobwa bafata ikimasa amahembe bagahamagara mu minsi ya vuba, kandi si bibi... isi iri guhinduka

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire