lundi 1 août 2011

Bimwe mu bintu byagufasha kwirinda indwara y’ urukundo

Indwara y’urukundo cyangwa amour (lovesickness) ni indwara nk’ izindi nk’uko umuntu arwara malariya. Gusa iyi yo itangirana ahanini ibimenyetso bitagaragara inyuma (Psychologique) biherekezwa n’ibigaragara (physique). Iyo umuntu arwaye indwara y’urukundo n’uko aba yumva afite urukundo rwinshi noneho kandi agasanga umuntu arimo gukunda ntabwo amuri hafi muri ako kanya. Ikindi kintu gishobora gutera iyi ndwara ni uko umuntu uba urimo gukunda muba mudahuje ibyiyumvo, ni ukuvuga ko ushobora kuba umukunda atabizi cyangwa ukaba umukunda we atagukunda.
Ikindi kintu gituma abantu barwara iyi ndwara ni uko ibitekerezo byabo n’ibyumvo byabo biba byahindutse, bakaba barimo gutekereza umuntu umwe gusa. Aha rero hari uburyo butandukanye ushobora gukoresha kugira ngo wirinde iyo ndwara mu gihe wumva ushobora kuyirwara.
1. Gerageza gufindura ibimenyetso by’indwara y’urukundo
Ushobora kwiyumva ukumva urarwaye ariko ukayoberwa icyo urwaye. Kugira ngo rero umenye ko urwaye urukundo cyangwa amour, n’uko rimwe na rimwe uzarwara umutwe wizanye, mu nda hazakurya, uzacibwamo, iseseme, uzumva utagishaka kurya nk’ uko bisanzwe, uzumva uducurane kandi utari urwaye ndetse akenshi usanga nta muntu ushaka kuvugisha. Muri iki gihe kandi ushobora kwifata ukarira nta muntu ukuvuze Niwibonaho ibi bimenyetso kandi hari umuntu uri gukunda cyane, uzamenye ko akawe kabaye ugiye kurwara urukundo maze ubindi utangire ubuhashye.
2. Nureba neza uzasanga ibi bintu byose bifite inkomoko mu gahinda n’ urwango wumva wifitemo muri iyo minsi
Nyuma yo kubona biriya bimenyetso ugomba guhita ushaka umuntu mubivuganaho. Impamvu ugomba gushaka umuntu mukaganira n’uko aha nini uba wumva ufite nk’ikintu cyatakaye cyangwa ukumva hari umuntu uri kubura mu buzima bwabwe. Mu rwego rwo kwirinda kuremba ugomba guhita ushaka umwe mu nshuti zawe cyangwa undi muntu wumva wisanzuraho ukamuganiriza ibyawe kuko uko ubivuga ninako bigenda bigushiramo, ari nako umutima wawe ugenda uruhuka.
3. Uzarye neza kugirango udahita unanuka bidasanzwe
Bitewe n’ ibihe bidasanzwe uba urimo uba ushobora kunanirwa kurya ubundi ugashiduka warataye ibiro byinshi cyane. Aha rero uba ugomba kurya neza kugirango ubashe kurushaho gutekereza neza uburyo wakwivana muri ibyo bihe. Indwara y’ urukundo ishobora gutuma uhita unarwara indwara zindi zisanzwe kuko umubiri wawe uba wataye imbaraga. Aha rero ugomba kwitondera ibyo urya muri icyo gihe kuko nibwo uba ukeneye kurya neza kurusha ikindi gihe.
Muri iki gihe kandi uzanywe amazi menshi cyangwa se ahagije kuko uzaba uri gutekereza cyane. Uzirinde kandi guhungira mu biyobyabwenge nk’ inzoga nyinshi, urumogi n’ ibindi. Ibi nubikoresha bizakwibagiza ho gato ariko ntibigushiramo uzababara kurusha mbere. Ibi kandi bizatuma iki gihe cyo kurwara urukundo kiba kirekire kurusha uko byari kugenda. Ahubwo iyegereze tumwe mu tuntu ukunda maze uturye muri icyo gihe.
4. Fata neza umubiri wawe
Aha bishatse kuvuga ko umubiri wawe utagomba kuba ariwo uzira ibihe bibi urimo, ngo uwufate nabi cyangwa se uwibagirwe. Niba ufite siporo usanzwe ukora, komeza uyikore kandi buri gihe. Niba kandi nta mwitozo ngorora mubiri wari usanzwe ukora, tangira urebe icyo wakora muri iyo minsi, wajya muri gym tonique, kwiruka, kugenda kwigare, gukina karate cyangwa se ikindi.
5. Ryama uruhuke bihagije
ndwara y’ urukundo ishobora gutuma utekereza cyane ukibagirwa ko ugomba kuryama ngo uruhuke. Aha rero ugomba gukora ku buryo uzajya uryamira igihe kimwe ukanabyukira igihe kimwe. Uzirinde ibintu bikurangaza mu cyumba cyo kuryama mo nka televiziyo, mudasobwa, ahubwo wenda ushyiremo ibinyamakuru cyangwa se ibitabo bizagufasha kubona ibitotsi vuba. Ugomba kandi gushaka ibyo kuryamira no kwiyorosa byiza kandi bikeye bizatuma wishimira uburiri.
6. Gira ibintu bimwe na bimwe wikuraho
Iyo utandukanye n’ umuntu ni byiza ko wirinda ibintu bimwe na bimwe bigusubiza mu bihe mwagiranye. Aha ugomba gutanga cyangwa se gutiza abandi amafirime y’ urukundo mwarebanaga, ibitabo bikwibutsa ibihe mwagiranye, n’ ibindi.
Ugomba kandi kubika kure amafoto ashobora kukwibutsa bya bihe kuko gukomeza ubireba byatuma umara igihe kirekire urwaye indwara y’ urukundo.
7. Gerageza gutekereza neza
Niba warashwanye n’ umukunzi, ntabwo ugomba gutekereza ko ibintu byose bitazaguhira. Ishimire ibyiza ufite, nk’ uburenganzira bwo kwigendera mu muhanda, kuba ushobora kuryama ukabyuka ntawe uguteraho induru, n’ ibindi. Tekereza ku bintu byiza byose ufite. Ibuka ko uri umuntu uzi gutekereza kandi ufata icyemezo cya kigabo. Ibuka ko uri umuntu ushoboye kwibeshaho nta bufasha bundi ukeneye.
Niba umukunzi wawe atakuri hafi, itegere amanywa n’ ijoro, urebe ukwezi n’ inyenyeri wibuke ko uko uri kubibona nawe aho ariko ari kubibona bityo wumve utari wenyine. Ibi bizatuma wumva ko muzongera mugasubirana umunsi umwe, igihe ni kigera.
8. Tanga umusaruro mu byo ukora
Iyo warwaye urukundo, ucika integer ndetse no mu kazi ntube ugitanga umusaruro nk’ uko bisanzwe.Ni byiza ko wandika ahantu ibintu byose uteganya gukora ubundi utekereze ku buryo ugomba kubirangiza byose kandi neza. N’ ubwo bitoroshye ariko nyine gerageza byibura utangire.
Tangira uhe agaciro ibintu bimwe wari usanzwe utitaho, aha ni nko kwihemba igihe kimwe mu byo wihaye gukora ukirangije. Ihembe, ntabwo ugomba kwiha igikombe nk’ ikipe itwaye shampiyona, ariko niba wanditse umushinga ukawurangiza fata nk’ umwanya ujye nko kureba ikipe ufana iri gukina.
9. Shikama mu kwemera kwawe
Niba ufite ukwemera runaka, iki ni igihe cyiza cyo gutera imbere mu kwemera kwawe, bikagufasha kunesha ya ndwara y’ urukundo.
Ifashishe gusenga nk’ intwaro iguha imbaraga ndetse n’ amahoro mu mutima. Aya mahoro yo mu mutima kandi azaguha imbaraga zo kunesha ya mibabaro yose ituruka kuri ya ndwara y’ urukundo.
10. Sohoka ubundi uganire n’ abantu
Ntabwo buri gihe uzumva ko ugomba gusohoka ari uko uri kumwe n’ umukunzi cyangwa se n’ umuntu uri gutereta cyangwa uri kugutereta. Ushobora gusohokana n’ abandi mukajyana guhaha, gukina, gutembere, mu nama n’ ibindi. Niba ukunda kuganzwa n’ indwara y’ urukundo iyo uri wenyine, reba ukuntu waba uri kumwe n’ abandi.
Egera bamwe mu muryango wawe utari uheretse kubona.
Ntuzashake gushyiramo imbaraga ngo ugire umubano ukomeye cyane n’ abo muri kumwe. Ni byiza ko igihe uri kumwe n’ abandi uba uwo uriwe, we gusa reka ibintu bigende ku murongo uko bisanzwe.
11. Andika inyandiko y’ ibyo wibuka mwagiranye n’ umukunzi mutari kumwe
Aha ni byiza ko wandika byose mu ikayi. Uzabona neza ko biri kukorohera kumenya iby’ ingenzi ndetse n’ ibitari ngombwa ubundi ibitari ngombwa ubijugunye.
Ku bantu bafite abakunzi babo kure, koresha e mails cyangwa se za chart kugirango mubashe kugumana. Rimwe na rimwe ube wanatungura umukunzi n’ akavugo wamuhimbiye k’ urukundo, akabaruwa k’ urukundo, akarabo k’ urukundo n’ ibindi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire