lundi 1 août 2011

PGGSS Tom Close ni we uyegukanye

 Umuhanzi Tom Close yegukanye insinzi mu irushanwa ry’umuziki Primus Guma Guma Super Star mu Rwanda.
Nyuma y’uko muri iri rushanwa hasezerewe batandatu mu barushanwaga, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nyakanga igihembo kigiye mu maboko y’umuhanzi uririmba mu njyana ya RnB, Tom Close.
Mu birori byo gusoza iri rushanwa byabereye mu mujyi wa Kigali, Tom Close yakurikiwe na King James, uyu na we akurikirwa na Jay Polly, naho ku mwanya wa kane haza itsinda rya Dream Boyz.
Muri uku gutangaza ibyavuye mu ihitamo ry’abakunzi ba muzika mu Rwanda babigaragaje hakoreshejwe ubutumwa bugufi cyangwa SMS, hari bamwe mu bafana batagiye bishimira uko abahanzi bakunda basezerewe, ku buryo nk’uko byagaragajwe n’uwari uyoboye ibirori (MC) hanabayeho gutera amabuye imbere aho abahanzi bari basigaye mu irushanwa bari bahagaze (kuri stage ).
Ibirori byarangijwe no guturitsa Feu d’artifice cyangwa fire works mu ndimi z’amahanga, bikaba byanaranzwe n’uko uwatsinze irushanwa atabonye umwanya uhagije wo gushimira abafana be kuko nk’uko ababikurikiranye kuri televiziyo y’igihugu babibonye, ijambo ryonyine yavuze ari “Mbere na mbere ndashimira Imana yo mu ijuru.”
PGGSS yari yahataniwe n’abahanzi icumi, abavuyemo mu byiciro bya mbere bakaba ari Rafiki, Mani Martin, Faycal, Urban Boys, Dr Claude na Riderman. Inkuru isesenguye irabageraho bidatinze.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire