jeudi 11 août 2011

-Kuba ari mayibobo y’umukobwa bituma akora imibonano mpuzabitsina atabishaka


Biragoye kubona umukobwa wo mu muhanda aba bazwi ku izina rya mayibobo mu Rwanda, nyamara mu Mujyi wa Kigali mayibobo z’abakobwa birirwa mu muhanda bakanawuraramo witegereje neza wababona ku bwinshi.
Mukansanga Jeannette uzwi ku izina rya Nyirabukara kubera uruhu rwe, ni umugore w’imyaka 27, aba mu muhanda wo mu gasantere ka Kimironko, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali. Amaze imyaka 10 yibera mu muhanda.
Ni mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Igihe.com, Gerard Gitoli Mbabazi.
Igihe.com : Wavuye iwanyu ryari ?
Nyirabukara : Navuye iwacu igihe hari hakiriho amakomini ubu sinzi uko basigaye bahita ariko bahitaga i Kibungo kuko ndabyibuka nageze hano uyu muhanda wa Kimironko ukiri ibitaka.
Mukansanga Jeannette
Igihe.com : Kuki wataye iwanyu ukaza mu mujyi ?
Nyarabukara : Nahavuye kuko iwacu nta buzima nahabonaga kandi n’umugabo twari tumaranye imyaka itatu yabonye ntwite ahita anyirukana ngo ‘genda uzayibyarire iwanyu’. Nabayeho nabi ku buryo utabyumva kugeza n’ubwo abazungu bo mu kigo cy’imfubyi cy’i Kabarondo baje bakantwara umwana nabyaye.
Igihe.com : Kugeza ubu nturasubira iwanyu se ?
Nyirabukara : Muri 2002 nagiye kureba umwana wanjye ariko nageze ku kigo aho arererwa baranyihakana ngo nta mwana nabahaye, ubu shenge umwana wanjye azi ko ari imfubyi kandi afite se na nyina nta kabuza na mama ubu atekereza ko byarangiye kandi narabuze uko nsubirayo.
Igihe.com : Ntukumbura umwana wawe se cyangwa umubyeyi wawe ?
Nyirabukara : Ndabakumbura nyine none se nkore iki ko nabuze tike insubizayo ? Umuntu aba yarabaye igiti sha.
Igihe.com : Kuki se nibura utacuruje agataro nk’abandi bagore ?
Nyirakamana : Nkigera i Kigali, nabuze igishoro mpita niyemeza kubaho gikoboyi.
Igihe.com : Mbwira uko ubuzima bwawe buba bwifashe ku munsi n’ikigutunga ?
Nyirabukara : Ubundi nirirwa aha unsanze, simpava mba ngogereye kuri puberi kugirango ntoragure ibiryo byo muri resitora baje kumena cyangwa ibipapayi na bya avoka baba bataye kuko nanga gusaba. Nkirirwa aha niganirira n’abakozi b’isuku n’abakarani kugeza batashye.
Igihe.com : Iyo batashye wowe bigenda gute ?
Nyirabukara : Iyo batashye ntembera aho hose kugeza saa tanu cyangwa saa sita z’ijoro zigeze kuko ndara ku kabari ko kwa Laburenti ; ni hano hafi y’isoko rya Kimironko. Ubwo njyayo muri ayo masaha kuko ndara mu kazu bokerezamo inyama, nkabyuka mu ma saa kumi n’ebyiri batarambona, ariko abazamu baho bazi ko mparara.
Nyirabukara yirirwa yiganirira n'abakarani
Igihe.com : None se ko ubana n’abasore mu muhanda ndetse n’aho urara, ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina ubwo… ?
Nyirabukara : Ntakubeshye naje nzicko nje kubonera amakiriro i Kigali, niyemeza kutagira undi mugabo tubonana ariko nabonye bitashoboka kuko nsabwa na benshi kandi nanjye mba mbishaka. Aho bigeze aha nyikora kuko nshaka icyo kurya, nyikorana n’abakarani, n’undi uje tubyumvikanaho akampa nka magana atanu cyangwa igihumbi.
Igihe.com : None se ko utagira aho uba muyikorera he ?
Nyirakamana : Tuyikorera iwabo cyangwa tukikinga mu gihuru.
Igihe.com : None ntuba ufite ubwoba bwo kwandura SIDA ?
Nyirabukara : Hashize iminsi mvuye muri gereza i Gikondo namazemo ibyumweru bibiri n’igice. Bamfashe hamwe n’izindi mayibobo. Baradupimye basanga ndi muzima, ubu nta muhungu ushobora kunyurira nta prudence.
Igihe.com : Nk’ubu woga ryari ko mbona… ?
Nyirabukara : Mperuka koga…umenya hashize ibyumweru nka bitatu sinibuka. Sindahindura iyi myenda kuva bakayimpa kuko nta yindi ngira, nayambaye …hashize amezi atatu.
Si uyu mugore wirirwa mu muhanda hafi y’isoko rya kimironko kuko hari na bagenzi be bandi baba bari kumwe muri aka gace batagira icyo bakora.

2 commentaires: