jeudi 4 août 2011

Amateka y’ibihugu-Nkiko by’u Rwanda rugari rwa Gasabo(Igice cya VII)




 Mu gice cya Gatandatu cy’iyi nkuru, twabagejejeho amateka y’igihugu cya Nduga, Ingoma y’u Bwanamwali, Ingoma y’u Buhoma n’ Ingoma y’u Bukonya, byategekwaga n’Abami b’Ababanda. Nk’uko twabibateguje muri iki gice cya Karindwi, tugiye kubagezaho amateka y’Ingoma ya Rwankeli y’Abalindi, Rwankeli y’Abaguyane, Ingoma y’u Bugoyi n’Ingoma y’u Burera.
17. Ingoma ya Rwankeli y’Abalindi
Abami b’icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma–ngabe yabo yitwaga Kabuce. Babarizwaga muri Komini Nkuli ho mu Ruhengeri(ubu ni mu Karere ka Nyabihu). Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.
18. Ingoma ya Rwankeli y’Abaguyane
Abami b’icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma –ngabe yabo yitwaga Ndahaze. Babarizwaga muri Komini Kigombe na Kinigi ho mu Ruhengeri(ubu ni mu Karere ka Musanze). Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.
19. Ingoma y’u Bugoyi
Abami b’icyo gihugu bari Ababanda, Ingoma-ngabe yabo ikaba Nyamwishyura. Babarizwaga muri Komini Kanama na Cyanzarwe ho muri Gisenyi(ubu ni mu Karere ka Rubavu). Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.
20. Ingoma y’u Burera
Abami b’icyo gihugu bari Ababanda, Ingoma-ngabe yabo ikaba Bazaruhabaze. Babarizwaga muri Komini Butaro ho mu Ruhengeri na Mutura ho muri Gisenyi(ubu ni mu Karere ka Burera Rubavu) ; ndetse n’igice gito kiri ku butaka bw’u Buganda mu Bufumbira. Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.
Ubutaha mu nkuru izakurikiraho, tuzabagezaho amateka y’Ingoma ya Kingogo, u Bunyabungo n’Ingoma y’u Buhunde
Ibitabo byifashishijwe :
- Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda, Butare 1972 (KAGAME Alexis)
- Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943 (KAGAME Alexis) -Amateka y’Afurika, Kigali 1987 (MUREKUMBANZE Gr.) -Le Rwanda ancien et modern, Kabgayi 1959 (LOUIS de Lacger) -Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels) -Ingoma I Rwanda (P.SIMPENZWE

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire