Imigani
migufi y’Ikinyarwanda
Imigani migufi y’Ikinyarwanda
Imigani migufi ariyo
bakunze kwita “Imigani y’imigenurano” nubwo ivugitse mu buryo bunyarutse,
irusha ibindi byose kuranga umuco rusange w’abanyarwanda. Ushaka kumenya uburezi n’uburere cyangwa imibanire y’abantu bya
Kinyarwanda wabisangamo.
Nkuko
amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, umugani n’ipfundo ry’amagambo
atonze neza, Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se
kudakora kiriya. Mbese muri make umugani ni umwanzuro w’amarenga y’intekerezo.
Umugani uvuga ukur, ariko muri kamere yawo ntabwo wo uba ari ukuri.Dore ingero
zimwe na zimwe z’imigani migufi.
·
Ababiri bashyize hamwe
baruta umunani barasana.
·
Ababiri bajya inama
baruta umunani urasana.
·
Ababiri bakika umwe.
·
Ababiri baruta umwe.
·
Ababiri bateranya abeza.
·
Ababiri bica umwe.
·
Ababiri bishe imbwa
y’umwami.
·
Ababiri ntibacibwa inka.
·
Ababurana ali babiri
umwe aba yigiza nkana.
·
Abacuranye ubusa
basangira ubundi.
·
Abadapfuye ntibabura
kubonana.
·
Abagabanye imbisi (inyama)
ntibagabana umufa.
·
Abagabo babiri ntibabana
mu nzu imwe.
·
Abagabo bararya imbwa
zikishyura.
·
Abagira amenyo baraseka.
·
Abagira amenyo ni
museke.
·
Abagira inyonjo bagira
ibirori.
·
Abagira iyo bajya
baragenda.
·
Abagiye inama Imana
irabasanga.
·
Abagore bagira inzara
ntibagira inzigo.
·
Abagore baragwira.
·
Abahigi benshi bayobya
imbwa (uburari).
·
Abakingiranye ingabo
ntibakingirana inyegamo.
·
Abalinzi bajya inama
inyoni zijya iyindi.
·
Abantu bibuka imana iyo
amakuba yababanye menshi.
·
Abasangira bashonje
ntawusigariza undi.
·
Abasangira basigana
imbyiro.
·
Abasangira bike bitana
ibisambo.
·
Abasangira uduke (ubusa)
bitana ibisambo.
·
Abasobetse imisumbi
ntibaba bagihishanye amabya.
·
Abatanye badatata
barasubirana.
·
Abateranye imigeri
ntibahishana amabya.
·
Abavandimwe iyo
bavumbitse akaguru, uvanamo (ukuramo) akawe.
·
Aberekeranye ntibabura
kwendana.
·
Aboro babiri
ntibasangira umwerera.
·
Abo umwami yahaye amata
nibo bamwimye amatwi (amazi).
·
Abotanye kera
ntibahishanya amabya
·
Abwirwa benshi akumva
(akwumvwa na) bene yo.
·
Agahinda k’inkoko
kamenywa n’inkike yatoyemo.
·
Agahinda si uguhora
urira.
·
Agahwa kari k’uwundi
karahandurika.
·
Agafuni kabagara ubucuti
ni akarenge.
·
Agakecuru gahaze gakina
n’imyenge y’inzu.
·
Agakono gashaje
karyoshya ibiryo
·
Agakono gashaje niko
karyoshya imboga..
·
Agakungu gakuna imbwa.
·
Agakungu iyo gashize
agashino kayora ivu.
·
Agakungu kavamo imbwa
yiruka.
·
Agapfa kabuliwe ni
impongo.
·
Agapfundikiye gatera
amatsiko.
·
Agasaza kamwera akandi
kazakamwa?
·
Agasozi kagusabye
amaraso ntuyakarenza.
·
Agasozi kamanutse inka
kazamuka indi.
·
Agashyize kera gahinyuza
inshuti.
·
Agashyize kera gahinyuza
intwari.
·
Agati gateretswe n’Imana
ntigahungabanywa n’umuyaga.
·
Agatinze kazaryoha ni
agatuba k’uruhinja.
·
Agatinze kazaza ni
amenyo ya ruguru.
·
Ahanze ubwana hamera
ubwanwa.
·
Aharaye inzara haramuka
inzigo.
·
Ahari amahoro, uruhu
rw’imbaragasa rwisasira batanu.
·
Ahari ubuhoro umuhoro
urogosha.
·
Aho guhana umupfu
wayobya umuvu.
·
Aho gupfa none wapfa
ejo.
·
Aho gupfa wakena.
·
Aho gutera Gitera watera
ikibimutera.
·
Aho ibyago byaje ibihaba
bica umuhoro.
·
Aho ihene yonnye
ihoramo.
·
Aho imbwa ikubitiwe
irahagaruka.
·
Aho imbwa yaririye
ntihava.
·
Aho inkoko yasheshe
ihata ibaba.
·
Aho inkoko yasheshe
itoye kenshi.
·
Aho inkuba zerekeye ni
ho ibicu bijya.
·
Aho intumbi ziri ni ho
inkongoro ziteranira.
·
Aho kuba imbwa waba
imva.
·
Aho kuba umusega waba
imbwa.
·
Aho kunigwa n’ijambo
wanigwa n’uwo uribwiye.
·
Aho udateze umugeni
ntuhanga umugayo.
·
Aho ujishe igisabo
ntuhatera ibuye.
·
Aho umubembe ali ntawe
utungayo urutoki.
·
Aho umutindi yanitse
ntiriva.
·
Aho umwaga utari uruhu
rw’urukwavu rwisasira batanu.
·
Aho uniga urahasanga
umuhogo.
·
Aho utazashaka umugeni
ntuhanga umugayo.
·
Aho wahishe (ujishe)
igisabo, ntuhatera ibuye.
·
Aho wisigiye siho
uhurira na muramu wawe.
·
Aho yanyuze (imboro)
ntihaca urwango.
·
Aho yonnye (ihene)
ihoramo.
·
Ak’imuhana kaza imvura
ihise.
·
Akababaje ababiri
karabateranya.
·
Akababaje umutima
kazindura amaguru.
·
Akabaye icwende ntikoga.
·
Akabi gasekwa nk’akeza.
·
Akabikora kabizi gateka
imboga karitse.
·
Akaboro, gato karuta
amabya masa.
·
Akabuno karusha isuka
guca inshuro.
·
Akabuno ntigasa
n’akabyara gasa nako birarana.
·
Akaburiye mu isiza
ntikabonekera mu isakara.
·
Akabuze ubuguzi gasubira
(zwa) nyirako.
·
Akagabo gahimba akandi
kataraza.
·
Akaje gahimwa
n’akakazanye.
·
Akaje karemerwa.
·
Akamasa kazaca inka
kazivukamo.
·
Akameze ku murizo
w’imbwa karimba kawuciye.
·
Akanyoni katagurutse
ntikamenya iyo bweze.
·
Akanwa karya ntikaguhe
(ntiwumve) kavuza induru ntiwumve.
·
Akarenze umunwa karushya
ihamagara.
·
Akarimi kabi gasemera
agasaya.
·
Akarusha imboro kunagana
baragata.
·
Akarusha imbwa kwota
karashya.
·
Akaryoshye ntikariwe mu
rw’undi.
·
Akatari amagara
karahahwa.
·
Akazapfa kabungira
akazakica.
·
Akazu gato karya
ubwatsi.
·
Akebo kajya iwa
Mugarura.
·
Akeza karigura.
·
Akeza karimara.
·
Akicaro keza kikuramo
umwana uzi ubwenge.
·
Akiziritse ku mugozi
gashirwa kawuciye.
·
Akiziritse ku muhoro
gasiga kawuciye.
·
Ako iminsi iteruye
ntikajya karemera.
·
Ako imuhana kaza imvura
ihise.
·
Ako umukobwa ashaka
karamugarika.
·
Amaboko akorera inda
yapfa akayipfumbata.
·
Amaboko atareshya
ntaramukanya.
·
Amabya y’undi aryohera
umugeri.
·
Amacumu y’inda ntashira
igorora.
·
Amafuti y’umugabo nibwo
buryo bwe.
·
Amagambo atagira mukuru
arumba ari indaro.
·
Amagara araseseka
ntayorwa!
·
Amagara ntaguranwa
amagana.
·
Amage arisha umugabo
ikivuza (igihaza).
·
Amaherezo y’inzira ni mu
nzu.
·
Amarira y’umugabo atemba
ajya mu nda.
·
Amareshya mugeni siyo
amutunga.
·
Amarira y’umugabo atemba
ajya mu nda.
·
Amashyi make yimisha
umwana impengeri.
·
Amaso y’igikeri ntabuza
umuvomyi kuvoma.
·
Amasunzu si amasaka.
·
Amata make amena menshi.
·
Amata y’umukobwa aba
imbere.
·
Amavuta y’umugabo ni
amuraye ku mubiri..
·
Amazi make aharirwa
impfizi.
·
Amazi arashyuha aliko
ntiyibagirrwa iwabo wa mbeho.
·
Amirariro atera amimaro.
·
Amenyo ni amabuye.
·
Amenyo amerera ku
majigo, inkoni igashibuka ku gishyitsi, imishino igashibuka kuri rugongo.
·
Arenze umusozi arivovota
aramutuka.
·
Atari ayawe ntakurara
kumubiri.
·
Ayo impumyi uyabara
itashye (inka).
·
Ayo ubwira umucuzi si yo
ubwira umucuzikazi.
B
·
Babona isha itamba
bagata urwo bambaye.
·
Babona zireresa amabya
bakagira ngo zimya zose.
·
Bagarira yose.
·
Bagarira yose ni umwana w’umunyarwanda.
·
Bagarira yose ntuzi
irizera.
·
Bagutumye umurozi
w’umugore uhera kuri nyoko.
·
Banegurana ari inege ba
nenge itirora.
·
Baranyerera yaguye
Jinja.
·
Barihima ba Mujyanama
yasanze bamwendera umugore yica imboro.
·
Barihima ni mwene
Mujinya.
·
Bavuga ibyigondoye
umuhoro ukajya imbere.
·
Bavuga ibyogondoye
umuhoro ukarakara
·
Batutira henshi
ntibazamenya iyo bataye imihoro.
·
Bavuga ibyigondoye
umuhoro ukarakara.
·
Bazirunge zange zibe
isogo (imboga zirura).
·
Bene amazuru meza
ntibaburana n’ibya nyuma.
·
Bene imitsima
bayitsimbarayeho.
·
Bigirankana bya Nirwange
bamutumye isuka yo guhamba se, ati "mwayimubajije ko ari we waraye
ayibitse".
·
Biguma bigeze ku munwa.
·
Birabe ibyuya ntibibe
amaraso.
·
Bucya bucyana ayandi.
·
Bucya bwitwa ejo.
·
Buhoro buhoro bwagejeje
umuhovu (pfu) ku ruzi.
·
Buhoro buhoro nirwo
rugendo.
·
Burya mukaso ntaba ari
nyoko.
·
Burya si buno.
·
Byabara usara.
·
Byagaze iruta byabuze.
C
·
Ca bugufi iruta jya
hejuru.
·
Fatako niyo gabo.
·
Findi findi irutwa na so
araroga.
·
G
·
Gahimandyadya na
Kajogora baranywanye.
·
Gashiramazizi ka
Ntibazirikana rubanda rushishwa nabi.
·
Gatindi ka Gateneneko
yakenyeye agahu agateneneko agacishamo agakumwe, ati mbe bahungu no mu cyi niko
bizahora bimeze?
·
Gesa ubw’iyo, ubwo ino
ntiburera.
·
Gira so yiturwa indi.
·
Gishira ibyara
ntigishira amazi.
·
Guherekeza utagushaka
bitera inzira agahinda.
·
Gusaza ni ugusahurwa.
·
Gusekera utagushaka
bitera imbeho mu menyo.
·
Gusera intanyurwa ni
ugusesa.
·
Gushaka ni ugushobora.
·
Gusoma mubi biruta
kwirigata.
H
·
Haguma umwami, ingoma
irabazwa.
·
Hasura uwariye.Hagatura
uwejeje
·
Hobe hobe itera
ibinyoro.
·
Iba ibyegereye
byakizaga, urufunzo ntirwahiye.
·
Iba imwe ikakugana mu
ijana.
·
Ibanga ni irya babiri.
·
Ibihanga bibili
ntibitekwa mu nkono imwe.
·
Ibihe biha ibindi.
·
Ibihembe by’intama ntawe
umenya iyo bikura bigana.
·
Ibirenge bijya imbu
kujya imbere.
·
Ibisa birasabirana.
·
Ibitwenge by’inkoko
bishirira mu kwayura.
·
Ibize nabi uyima ifu.
·
Ibuguma ntishobora
isibo.
·
Ibuguma y’umushino imira
imikangara itanu.
·
Ibuye ryabonetse
ntiryica isuka.
·
Ibyara mweru na muhima.
·
Ibyagiye kera
ibyagurukana irago.
·
Ibyaye amamasa yicungura
amarago.
·
Ibyaye ikiboze
iracyirigata.
·
Ibyaye ikiboze
irakirigata.
·
Ibyo abahutu ubirya
ubahutaje.
·
Ibyo abapfu birya
abapfumu.
·
Ibyo ejo bibara abo ejo.
[Iby’ejo bibara ab’ejo.]
·
Ibyo ihaha birushya
ihambira. [Iby’ihaha birushya ihambira.]
·
Ibyo isi ni amabanga.
[Iby’isi ni amabanga.]
·
Icyizere kiraza
amasinde.
·
Icyo imbwa yanze umanika
aho ireba.
·
Icyo umutima ushaka,
amata aguranwa itabi.
·
Ifuni ibagara ubucuti ni
akarenge.
·
Ifuni y’imboro iruta
umujyojyo w’igituba.
·
Igihishwe kirabora na
nyiracyo akabora.
·
Igishongore cy’umugore
ni nk’icyo imbwa.
·
Igikeri cyakandagiwe
n’inka kiti: uko zivuze nyamahembe.
·
Igisiga cy’urwara
rurerure cyimennye inda.
·
Igiti cyatewe n’Imana
ntigihungabanywa n’umuyaga.
·
Igiti cyiswe umwana
ntigicanwa.
·
Igiti kigororwa kikiri
gito.
·
Igiti uzacana umusaza
agitera akiri umusore (Igiti umugabo azacana agitera akiri umusore).
·
Iguguna umuhini iba yototera
isuka.
·
Iguye ntayo itayigera
ihembe.
·
Ihene bayita mweru
ikirirwa itarishije.
·
Ihene mbi ntuyizirika ho
iyawe.
·
Ihene mbi yanga mwabo.
·
Iherezo riruta
intangiriro.
·
Ihiye nabi uyima ifu.
·
Ihunga umurinzi igwa
ruhabo.
·
Ijambo ribi rivana
imboro mu gituba.
·
Ijisho ridahuze
ntirihaka.
·
Ijisho rikwanga
nturiyoberwa.
·
Ijisho ry’imbwa
ntiribuza umugabo kurya utwe.
·
Ijisho ry’umukunzi rikuririra
ripfuye.
·
Ijisho ry’undi
ntirikurebera umugeni.
·
Ikimuga kiruta igiyuro.
·
Ikinyoni kigurutse
kitavuze bacyita igishwi.
·
Imana ifasha uwifashije.
·
Imana ihora ihoze.
·
Imana irara ahandi
igataha i Rwanda.
·
Imandwa z’abatindi
zigira iyazo mirindi.
·
Imbaraga nke zitera
imico myiza.
·
Imbeba yakandagiye
umwite w’injangwe iti: ubugabo bwari aha!
·
Imbeba yakubise amabya
ku ishyiga iti ntacyo bitwaye hazashibuka andi.
·
Imbeba yakurikiye
akaryoshye munsi y’urusyo ihakura inda y’urubati.
·
Imboro mbi ni idafite
ifaranga.
·
Imboro mbi ni itabyara.
·
Imboro nyamuniga iruta
imboro rurizo.
·
Imbura gihana yabuze
gihamba.
·
Imbuto y’umugisha
isoromwa ku giti cy’umuruho.
·
Imbwa yigannye inka
kunnya mu rugo (barayikubita) irabizira.
·
Imfura zisangira amata
ntizisangira amaraso.
·
Iminsi ikona inzovu
(ingwe).
·
Iminsi irasa ariko
ntihwana.
·
Iminsi iteka inzovu mu
rwabya.
·
Iminsi ivuguta nta
muvuba.
·
Iminsi ni imitindi.
·
Iminsi umugabo amara kwa
mukeba si yo amara ikuzimu.
·
Iminsi y’umujura ni
mirongo ine.
·
Iminsi yira ari myinshi
igahimwa n’umwe.
·
Imirimo ibiri yananiye
impyisi.
·
Imishishi y’imishino
ntishira inogonora.
·
Imitunu y’igikeri
ntiyirukanye abavomyi.
·
Imitunu y’urukwavu
ntibuza ishyamba gushya.
·
Impamba itazakugeza i
Kigali uyirira ku Ruyenzi.
·
Impamvu ingana ururo.
·
Impfizi ibyara uko
ibyagiye.
·
Impfizi izira izayon tigira
inyishyu.
·
Impfizi ntiyimirwa.
·
Impfubyi ibaga yotsa.
·
Impfubyi yunvira mu
rusaku.
·
Impyisi barayibwiye bati
amayira arafunze, iti: nari nsanzwe nigendera bugorobye.
·
Impyisi y’iwanyu ikurya
ikurundarunda.
·
Inda ibyara mweru na
muhima.
·
Inda mbi (irimo urwango)
uyiha amata ikaruka amaroso.
·
Inda nini yishe ukuze.
·
Inda y’umwanzi
(yakwanze) uyiha amata ikaruka amaraso.
·
Indambirwa y’iminsi
yenda umurwayi.
·
Indashima yahawe urutugu
irutwarana n’ijosi.
·
Indyarya ihimwa
n’indyamirizi.
·
Indyarya ebyiri iyo
ziryamanye, bucya ntayenze indi.
·
Ingabo y’umugore
iragushora ntigucyura.
·
Inganyi ya cyane
iganyira nugira ngo awa.
·
Ingendo y’undi iravuna.
·
Ingeso ipfa nyirayo
yapfuye.
·
Ingoma idahora ni
igicuma.
·
Ingona zirya bamwe
abandi bambuka.
·
Ingurube ibyaye ntiribwa
n’imbwa.
·
Ingwe ikurira umwana
ikakurusha kurakara.
·
Ingwe ntiyari izi gufata
ijosi yarabwirijwe.
·
Inka ya Nkoronko igira
inkomoko.
·
Inka yikoma isazi aho
igeza umurizo.
·
Inkingi imwe ntigira
inzu.
·
Inkoko iriwabo ishomba
umukara.
·
Inkokokazi iteteza nk’izindi
bati ngiyo kanwa kabi.
·
Inkoko yaraye hanze iba
yabaye inkware.
·
Inkomyi y’amabyi
irayitera.
·
Inkonda z’umwana w’undi
zirarura.
·
Inkongoro yadede inywera
mo dede wenyine.
·
Inkoni ikubise mukeba
uyirenza urugo.
·
Inkoni ivuna igufwa
ntivuna ingeso ( ntigera ku ngeso).
·
Inkono ihira igihe,
n’aho wacanira ute.
·
Inkono ntihira ikibatsi
ihira ikibariro (inkono ihira igihe, ntihira ikibatsi).
·
Inkono zisumbanya
imbyiro.
·
Inkotsa ivuga nk’izindi
bakayamagana (ngo ngiyo kanwa kabi).
·
Inkovu icitse irushya
abavuzi.
·
Inkubisi yacyane
irayitera (irayitarukiliza).
·
Inkunguzi y’inkware
ishoka agaca kayireba.
·
Inkunguzi y’inkware
yashotse agaca kayireba.
·
Inkunguzi y’umuhutu
yivuga mu batutsi.
·
Inkunguzi
y’urukob’irihiga?
·
Inkunzi y’imiryango
icika inkangu mu nnyo.
·
Inkunzi y’imiryango
ikobora rugongo.
·
Inkuru mbarirano
iratuba.
·
Inkuru mbi ntiyoberana.
·
Inkururabutindi ihakwa
n’uhanyaze.
·
Inkururarusya iswika
nyirasenge.
·
Inkware (igiye cyera)
itura mu itongo ry’uwayihigaga.
·
Inkware yinyabugingo
yatoreye mwitongo ryuwayihigaga.
·
Inshakura irongorwa
kabiri.
·
Inshuti ni iyo musangira
mukayaga.
·
Insina ngufi ntawe
utayicaho ikoma.
·
Insina ngufi ntawe
utayigera.
·
Insuti ziba nyinshi, iyo
mwambaranye ubusa iraguma.
·
Inshyuro mbi yashubije
Nkundiye iwabo.
·
Intamenya y’umugabo
irira ku muziro.
·
Intasi y’impyisi yabira
maka.
·
Intege nke ntizikina
zirarwana.
·
Intege nke zitera imico
myiza.
·
Intenge itari iyawe,
uratoboroza.
·
Inyamaswa idakenga yicwa
n’umututizi.
·
Inyamibwa y’imboro ni
ishyutwe.
·
Inyiturano y’umuhutu ni
umusuzi.
·
Inyongera mbi ni
imisuha.
·
Inyoni iguruka yisunze
agati.
·
Inyoni ivuye mu cyari
itaramenya kuguruka bayifatisha intoki.
·
Inzigo y’imboro ihozwa
indi.
·
Inzira ntibwira
umugenzi.
·
Inzoga ni imfura
ikanyobwa n’imfura.
·
Inzoka yakwanze uyiha
amata ikaruka amaraso.
·
Inzu y’umwanzi niyo
uvanyeho agasakamburiro ugira uti ahiii (burya uba ukoze).
·
Irya mukuru riratinda
ariko ntirihera.
·
Iryo wavuze urarihakishwa.
·
Isari iyo yasumbye
isesemi umugabo asubira ku cyo yangaga.
·
Isazi y’ubute ntirya
igisebe.
·
Isazi yaswitse urutare
iti: birabe ntangare ntanga yange.
·
Ishira amenyo ntishira
amerwe.
·
Ishyano rigusanze mu
buriri uraryerekera.
·
Ishyano rigwira
nyirumugore umwe.
·
Isi ntigira inyuturano.
·
Isoni zirisha uburozi.
·
Isuka ibagara ubucuti ni
akarenge.
·
Isuku igira isoko.
·
Isuli isambira byinshi
igasohoza bike.
·
Itanga ishatse (Imana).
·
Itegeko rirusha ibuye
kuremera.
·
Ivu rihoze niryo ryotsa
inzu.
·
Ivu rihoze ryotsa inzu.
·
Iyagukanze ntiba inturo.
·
Iyaguye ntayo itayigera
ihembe.
·
Iyihuse ibyara ibihumye.
·
Iyimiye mu gisigati
ibarirwa bose.
·
Iyakitse ntawe utayikora
mu nda.
·
Iyaseseye
ntiyugururirwa.
·
Iyihuse ibyara ibihumye.
·
Iyimiye mu gisigati
ibarirwa bose.
·
Iyo abanzi babaye benshi
Imana iba mwene nyoko.
·
Iyo abavandimwe
bavumbitse akaguru, uvumbura akawe.
·
Iyo agahararo gashize
uwahekwaga arigenza.
·
Iyo agashungo gashize, agashino
kayora ivu.
·
Iyo amazi abaye make
aharirwa impfizi.
·
Iyo bavuze ibigoramye,
imihoro ihaguruka mbere.
·
Iyo butarira mukaso aba
nyoko.
·
Iyo iminsi ihuze
urayiba.
·
Iyo inzovu yerekeye
hirya uyipfura urutsinga.
·
Iyo inzovu zirwanye,
ibyatsi birahababarira.
·
Iyo isari yasumbye
iseseme, umugabo asubira kucyo yanze (yifuza icyo yangaga).
·
Iyo ngira ntya yari
ijambo ni uko yaje nyuma.
·
Iyo nyokobukwe akunze
ukurura ihururu.
·
Iyo umuntu agukoreye
nabi abakwigishije.
·
Iyo umutindi yanitse
ntiriva.
·
Iyo urugo rwarazwe imishino,
umwana w’umukobwa avukana itanu.
·
Iyo usanze abavandimwe
bavumbitse akarenge uvanamo akawe.
·
Iyo usanze imbwa yuriye
igiti, uhita ubaza uwayurije.
·
Izina ni ryo muntu.
·
Izotanye zisigana ivu.
J
K
·
Kabutindi itera umugore
kwikuruza.
·
Kabutindi igumbashya
inkoko.
·
Kamenyero yenze nyina.
·
Kami ka muntu [k’umuntu]
ni umutima we.
·
Kanga mu jisho ntikanga
mu kanwa.
·
Karabaye ntiyendwa.
·
Kirazira kugirira umwana
nabi.
·
Kiriziya yakuye
kirazira.
·
Kirya abandi bajya kukirya
kikishaririza.
·
Kitirirwa umwana
kagatera nyina akabondo.
·
Kora ndebe iruta vuga
numve.
·
Kuba imbwa si ukumoka.
·
Kubwira utumva ni nko
guta inyuma ya Huye.
·
Kubyara ni ugusubiza
ingobyi imugongo.
·
Kugabirwa kwitura
kurutwa n’igihango cy’umucyene.
·
Kugenda bitera kubona.
·
Kugera kure siko gupfa.
·
Kure ni munda.
·
Kuramutsa utagushaka
bitera imbavu imisonga.
·
Kurya bike ni ukubikena.
·
Kuvuga menshi siko
kuyamara.
·
Kuzinduka kwa rusake
ntikwayibujije kunnya mu nzu.
·
Kuzinduka kw’inkoko
ntikwayibujije kunnya ku butanda.
·
Kwa Bugabo bavuza
induru, kwa Bwoba havuga impundu.
·
Kwa nyokorome uherekwa
na nyoko.
·
Kwikiriza ntibibuza
uwanga kwanga.
L
·
Libara uwariraye.
M
·
Maguru ya sarwaya yasize
imvura n’umuyaga.
·
Mpana umupfu yananira
nkamwoshya.
·
Mpemuke ndamuke
yagambaniye uwamuhaye inka.
·
Mukuru w’ijambo ni
irindi.
·
Mu nda ni kure.
·
Mu gihugu cy’impumyi uwo
ijisho rimwe aba ari umwami.
·
Mujinya wa Nyamwijinya
yasanze umugore we yasambanye aragaca.
·
Mukuru w’ijambo ni
irindi.
·
Murankorere ibindi
nzivomera.
·
Mwa nyina wundi ni mwa
nyiranyenga.
·
Mwene samusure avukana
isunzu.
N
·
N’agato kava kw’iguye.
·
N’inyange zirapfa nkaswe
ibyiyoni.
·
N’izibika zari amagi.
·
Na nyina w’undi abyara
umuhungu.
·
Naho Miseke ndarwana.
·
Nari umugabo ntihabwa
intebe.
·
Ndaguhaye iruta
ndakuzirikana.
·
Ndakureba ukanshisha
naho hasi warashize.
·
Ndakwanze ntijya ivamo
ndagukunze.
·
Ni ikizi (ikizwi na)
bose nk’umuravumba (nk’agacuma k’amagambo).
·
Nsabira nsome irutwa
n’insangirano.
·
Nshimwe nshimwe
y’umugore yamukoboye injuma.
·
Nshimwe y’umukobwa
ikobora injuma
·
Nta baronkera rimwe
nk’abaca imisigati.
·
Nta batana
badatandukanye.
·
Nta bugabo buruta
ububwa.
·
Nta bworo burama nkubwo
ikirenge.
·
Nta byera ngo de.
·
Nta gahora gahanze.
·
Nta giti kibura inyoni
ikigwaho.
·
Nta gufwa ry’umusundi
rirenzwa urugo.
·
Nta kabura imvano.
·
Nta kurama kudapfa.
·
Nta mboro mbi yambaye
ifaranga.
·
Nta mubi wisize.
·
Nta mugabo umwe.
·
Nta mugani uva ku busa.
·
Nta muheza w’ibyo isi.
[w’iby’isi.]
·
Nta mukobwa utagira
umubwira ati erecyera hino.
·
Nta munyagara w’inyama.
·
Nta mupfu w’itabi.
·
Nta murozi wabuze
umukarabya.
·
Nta muteja w’imboro.
·
Nta muzindutsi wa cyane
watashye mu mutima w’undi.
·
Nta mwami uba akabeba.
·
Nta mwami uba umugaragu
(akabeba).
·
Nta mwami wica, hica
rubanda.
·
Nta mwinjira ugira
ijambo.
·
Nta mwiza wabuze inenge,
na Nyirahuku agira amabinga.
·
Nta nkokokazi ibika
isake ihari.
·
Nta nkuba ikubita
umunyabugingo.
·
Nta nkumi yigaya.
·
Nta nkumi yigaya ikibero
(itako, ubuto), n’irwaye igisebe ica inzaratsi.
·
Nta nyama itarya
umutsima.
·
Nta rutugu rukura ngo
rusumbe ijosi.
·
Ntawanga kugwa aheza.
·
Ntawanga kuryama ngo
atarota.
·
Ntawanga umuruho
ashyukwa.
·
Ntawe ubura ishyano ashyukwa.
·
Ntawe uhisha uwo
ahishaho.
·
Ntawe ujya mu ishyamba
ngo abure ishyano akurayo.
·
Ntawe unanira abamushuka
ananira abamuhana.
·
Ntawe uneza rubanda.
·
Ntawe urata inkovu
z’imiringa.
·
Ntawe uribara nk’umuto
waribonye.
·
Ntawe urutwa yenda.
·
Ntawe urya inka nka
nyirayo.
·
Ntawe urya umuntu ngo
ananirwe n’urutoki.
·
Ntawe usesa uwo acyota.
·
Ntawe ushaka uko nyina
yashatse.
·
Ntawe uta akanyaga
atagahambuye.
·
Ntawe utinya ijoro,
atinya icyo bahuriyemo.
·
Ntawe utinya uwo
yatutse.
·
Ntawe utunga izo
adashitura.
·
Ntawe uyoberwa umwibya,
ahubwo ayoberwa aho amuhishe.
·
Ntawe uvuma
iritararenga.
·
Ntawiheba ritararenga.
·
Ntawivuga nabi ameza
ahari.
·
Ntawiyaga (ntawivuga)
amabi ameza ahari.
·
Ntayo iyoberwa iyayo mu
mwijima.
·
Ntayuzura nkiyali ihali.
·
Ntihaba bapfana iki.
·
Ntihaba gutunura haba
Imana ikurebera.
·
Ntinde bankumbure
yasanze baramwibagiwe.
·
Ntugahandwe ku rurimi
ikirenge gihari.
·
Nubakira imisure
sinishinze imilizo yazo.
·
Nuhigimye aba avuze.
·
Nuwapfuye ejo
ntaririrwa.
·
Nuwariye imbwa yarya
inzungu.
·
Nuwendeye nyina mu
nyenga yaramenyekanye.
·
Nyamwanga kwumva
ntiyanze kubona.
·
Nyamwanga yanze
n’uwamuhaye inka.
·
Nyina w’umukungu
ntabyina nabi.
·
Nyirakarimi kabi yatanze
umurozi gupfa.
·
Nyiramaso yerekwa bike
ibindi yirebera.
·
Nyirambigirambizi yiciye
ururasago ku gituba rwanga kuva ati: turaturanye n’ejo nzongera.
·
Nyiri ibyago ibyatsi
bimwima inzira.
·
Nyiri impare niwe umenya
uko ayigobeka.
·
Nyiri inkota ni uyifashe
akarumyo.
·
Nyirumupfu ni we ufata
ahanuka.
·
Nyirumutwe munini
ntarengwa n’imijugujugu.
·
Nyokobukwe si umuko.
·
Nyokorome akuruma
akurora.
·
Nzapfa nzakira simbizi.
O
P
R
·
Ribara uwaribonye.
·
Ruliye abandi
rutakwibagiwe.
·
Runo si u Rwanda ni
urwandiko.
·
Rurarya ntiruhaga.
·
Ruza rutwara abaseka.
S
·
Sakindi izaba ibyara
ikindi.
·
Sakwe sakwe irutwa na so
araroga.
·
So aguha umugore
ntamukwendera.
·
So ntakwanga, akwita
nabi.
T
·
Tega amatini ngo urabona
amatuba.
·
Tuza duturane.
U
·
Ubabaye niwe ubanda
urugi.
·
Ubamba isi ntakurura.
·
Ubitse munda imbwa
ntimwiba.
·
Ububwa buravukanwa.
·
Ubugabo butisubiraho
bubyara ububwa.
·
Ubugabo si ubutumbi.
·
Ubugore si amabere n’ihene
irayagira.
·
Ubukana bw’imbwa
bushirira mu imoka.
·
Ubukana bw’umwungu
ntibwotsa urutaro.
·
Ubukene si ikineguro.
·
Ubunini si ubugabo.
·
Ubunwa bwagusomeye
umugabo burakwongera ntiwumve.
·
Ubupfura buba mu nda.
·
Uburebure si ubwenge.
·
Uburere buruta ubuvuke.
·
Uburere bwiza bucisha
imfura mu mwijima.
·
Uburiye umubyizi mu kwe
ntako aba atagize.
·
Uburo bwinshi ntibugira
umusururu.
·
Ubusa burimara.
·
Ubusabusa buruta ubusa.
·
Ubusabusa bw’umusundi
buvura imboro umusonga.
·
Ubusambo ni bubi.
·
Ubushiki ni uburibwa.
·
Ubushyitsi buribwa ni
muramu w’umuntu.
·
Ubutegetsi si ubukonde.
·
Ubuto bw’isha
ntibusobanura inzara.
·
Ubuze icyo atuka inka
agira ati dore icyo gicebe.
·
Ubuze inda amena imigi.
·
Ubuze uko agira agwa
neza.
·
Ubwenge burarahurwa.
·
Ubwenge buza nyuma
y’uburagi.
·
Ubwenge buza ubujiji
buhise.
·
Ubwira intumva ata
ibiheko.
·
Ubwira umuzi ntavunika.
·
Ubwiru bw’ingomabumenywa
n’umwiru na nyirayo.
·
Ubwiza bw’intobo
ntibuyibuza kurura.
·
Ubwiza bw’umukobwa
ntibwamubujije kuruha.
·
Ubyaye nabi aramutswa
(atukwa) n’abakwe.
·
Ubyina iwabo arasebwa.
·
Ubyinana na mukeba
ntahumbya.
·
Uca imisoto y’inda
ntafasha umuhoro hasi.
·
Uca mw’ishyamba utazi
ugaca inkoni utazi.
·
Uca urubanza
rw’abavandimwe arararama.
·
Ucira injiji amarenga
amara ibinonko.
·
Ucyenze rimwe ntaba
akimaze.
·
Ucyeza abami babiri aba
ashaka twange umwe.
·
Udapfuye arakira.
·
Udashinga ntabyina.
·
Ufinura itari iye ageza
ku mukondo.
·
Ufite icyo abunza bwira
aguze.
·
Ufite umufata ijosi
ararigwandika.
·
Ufite umusegura agonda
ijosi.
·
Ugaburira uwijuse
bararwana.
·
Ugaya ibye abyibiramo.
·
Ugaya impundu z’urushishi,
areba amatama ziturukamo.
·
Ugiciye inkondo siwe
ugicundamo.
·
Ugirirwa neza n’uwo
yayigiriye aba agira Imana.
·
Ugiye iburyasazi azimira
nzima.
·
Ugiye iburyasazi azirya
mbisi.
·
Ugucumise ingufi ntaba
akwimye indende.
·
Uguhaye akubonye arutwa
n’uguhaye akuzirikanye.
·
Uguhiga ubutwari
muratabarana.
·
Uguhishe ko akwanga
umuhisha ko ubizi.
·
Uguhimye atiretse
agusurira muryamanye
·
Ugusumba arakumanurira.
·
Ugusuriye ntumusurire
akwita ikibura nnyo.
·
Ugusuriye ntumwishyure
akwita akarondwe.
·
Uhagarikiwe n’ingwe aravoma.
·
Uhana umusore,amuhana
agaruka.
·
Uhaze ikivuge, ntabura
ikivugo.
·
Uhenera umukunzi
ntamuhisha innyo.
·
Uhiga ubutwari n’umugore
aragarama.
·
Uhima inda arayirariza.
·
Uhisha mu nda imbwa
ntimwiba.
·
Uhishira umurozi
akakumaraho abana.
·
Uhonga umwanzi amara
inka.
·
Uhongera umwanzi amara
inka.
·
Ujya gutera uburezi
arabwibanza.
·
Ujya gutumira sakabaka
aba yujuje inyama ibitebo.
·
Ujya kugaya impundu
z’urukwavu abanza kureba imisaya ziturukamo.
·
Ukandagira agahungu
ntahonyora.
·
Ukize baraza.
·
Ukize ububwa abukubitira
undi.
·
Ukize ubusore
arabubagira.
·
Uko umugabo aguye si ko
amabya ameneka.
·
Ukora icyo azi yendwa
ahetse.
·
Ukorora acira aba
agabanya.
·
Ukoze hasi yibutsa undi
ibuye.
·
Ukubarira akubeshya
agira ati:nupfa tuzajyana.
·
Ukubira cyane ukamaramo
n’ubwalimo.
·
Ukubise imbeba ntarobanura
izihaka.
·
Ukubise imbwa aba ashaka
shebuja.
·
Ukuboko kwafashe ingoma
ntukuyirekura keretse baguciye.
·
Ukubwiye ubusa umusubiza
ubundi.
·
Ukumoka kw’imisega
ntikubuza abagenzi guhita.
·
Ukuri gushirira mu
biganiro.
·
Ukuri kunyura mu ziko
ntigushye.
·
Ukuri ntikwica
umutumirano.
·
Ukurushije umugore
akurusha urugo.
·
Ukwanga atiretse
arakubwira ati: cyo turwane.
·
Umanika agati wicaye
wajya kukamanura ugahagarara.
·
Umubabaro w’umwana
umenywa na nyina.
·
Umubyeyi gito aremaza
umwana igituba.
·
Umugabo arigira
yakwibura agapfa.
·
Umugabo asiga imbwa.
·
Umugabo mbwa anyagiranwa
n’abandi ati jye naboze.
·
Umugabo umwe agerwa kuri
nyina.
·
Umugabo yagiye kunnya
inyuma y’igihuru impyisi irahuma, ati: wahuma wagira, intambara nk’iyi inyigeze
kabiri yansubira twatongana.
·
Umugabo yakubitiwe mu
nsi yurugo rwa munywanyi we ntiyatabarwa ati kubana n’imbwa ndekeye aho.
·
Umugabo yatutse undi ati
uragapfa undi nawe ati nzagaya imwba izansangayo.
·
Umugani ugana akariho.
·
Umugaragu aruta
ingaruzwa muheto.
·
Umugore abyara uwawe
ntaba uwawe.
·
Umugore amenya ayo
umukazana mu nkiko, ntamenya ayo umukobwa mu mpinga.
·
Umugore arabyina
ntasimbuka.
·
Umugore asasira uwishe
se.
·
Umugore bamukubitiye
gusambana ati: nasekwa nutarakimeze.
·
Umugore gito agutatira
aguseguye.
·
Umugore gito arutwa
n’inkingi.
·
Umugore gito arutwa
n’umwanzi gica.
·
Umugore gito ntimubura
kubyarana.
·
Umugore gito ntimujyana
iwabo.
·
Umugore gito ntumusigaho
impfubyi.
·
Umugore mubi agirwa
n’ingongo y’umuhoro.
·
Umugore mukina agukinze
umutima, wateba akagutambuka ajya gushaka imbere ye.
·
Umugore musangira amata
ntimusangira amazi.
·
Umugore mwiza asegura
inkokora inkoko zikarinda zibika.
·
Umugore mwiza ntaba
uwawe, yaba uwa mukuru wawe.
·
Umugore ni intwari,
umukanira ----- impinduka yaza akaguta mu nganigani.
·
Umugore ni nyampiga.
·
Umugore ni umutima w’urugo.
·
Umugore ni uw’umuryango.
·
Umugore ntacyo bitwaye
abyara umwana wampamagariraga iki.
·
Umugore ntajya kurarika,
iyo araritse abuza n’uwari kuza.
·
Umugore si umwiza
nk’uwumva.
·
Umugore umukamira
impenda (amashyo) impinduka zaza ati ntacyo wigeze umpa.
·
Umugore umurika mu mbere
yandurura, aba yereka imbeba.
·
Umugore umwita inka ya
Rwogera wamwikura akagukura mu rugo.
·
Umugore umwita inka ya
Rwogera wamwikura wamwikura mukajya i bwami.
·
Umugore umwita
Nyirabarenzi yajya kuvoma akamena ikibindi.
·
Umugore umwita shenge
warimukura mugakura inkingi.
·
Umugore uri ku mutiba
ntabura umutima.
·
Umugore utazakurushya
inkanda agucura agutaha ho.
·
Umugore w’icyongezankoni
abwira umugabo we ngo niwe ruzire.
·
Umugore w’inkoramwuga,
abishima yikoze mu nda.
·
Umugore w’ubwenge n’umugabo
we iyo uburo bweze bagura ibirago bibiri.
·
Umugore w’ubwenge yonka
undi.
·
Umugore w’umupfu
agirango mukeba yagabuye.
·
Umugore w’umupfu
akubitirwa ku ibuga.
·
Umugore w’umupfu amena
ibanga ry’umukamaye.
·
Umugore w’umupfu
arikirigita agaseka.
·
Umugore w’umupfu arya
imbuto agasiga intabire.
·
Umugore w’umupfu aseka
ikibi.
·
Umugore w’umupfu ateka
bwije, umugabo akamuhinduka atihinduye.
·
Umugore w’umupfu yicara
nk’uwashyikiriye.
·
Umugore w’umupfu, yaje
rugezo abyara shikama.
·
Umugore w’umupfu
yarikirigise araseka.
·
Umugore w’umusaza
ntaherekeza urwenya.
·
Umugore w’undi araryoha.
·
Umugore wihenda yitwa
bantanze urusyo.
·
Umugore yaryamanye
n’ikiremba ati nambariye ubusa ubundi.
·
Umuhanga wo kurya arara
akarabye.
·
Umuhigi uri kure
ntaramurira imbwa.
·
Umuhini mushya utera
amabavu.
·
Umuhungu w’icyiremba
yarongoye umukobwa urwaye intinyi ati unyorosoye nabyukaga.
·
Umuhutu agira inzara
ntagira inzika.
·
Umuhutu ntashimwa
kabili.
·
Umuhutu urenzwe arenza
nyina akaguru.
·
Umuja aruta umugore
mubi.
·
Umujinya w’imbwa
ushirira mu kuzunguza umurizo.
·
Umukecuru yanyaliye
imbaragasa iti: ulitonde n’iyumuhindo yaransize.
·
Umukecuru yirebye
amaguru ati bumba butama waratamiye.
·
Umukobwa aba umwe
agatukisha bose.
·
Umukobwa wabuze umuranga
yaheze mwa nyina.
·
Umukobwa wahiriwe
yibwira ko akirusha abandi.
·
Umukobwa w’ubwira
asambana asabwe.
·
Umukobwa w’umutima
yubahisha umuryango.
·
Umukobwa w’umupfu
asuzuguza umuryango.
·
Umukunnyi wa cyane
yikururiye abaswezi (Umukunnyi yaruhiye umuswezi).
·
Umukunnyi aruhira
umuswezi.
·
Umukunnyi mutindi
akunira impare.
·
Umukwe ntaba umwana.
·
Umukwe w’isoni ahera mu
mfuruka.
·
Umukwe w’umupfapfa
yarebye imisumbi ya nyirabukwe.
·
Umuntu apfumbata uwo
begeranye.
·
Umuntu asiga
akamwirukaho ntasiga akamwirukamo.
·
Umuntu asinda akariho.
·
Umuntu yibyarira ikishi.
·
Umuntu yigishwa imico
mibi n’abandi.
·
Umunyabukorikori yirutse
ku bimusiga, yihisha ibimubona, yihishurira ibyapfuye.
·
Umunyandugakazi
yaragumiwe ati: mbure umugabo mbure n’umukiga?
·
Umunyazi wa cyane
yikururiye abasambanyi.
·
Umunywanyi wa benshi
apfa akererewe.
·
Umupfu ntabura
umupfunya.
·
Umurenzaho (umurenzo)
wera ibijumba.
·
Umuruho ntiwabira habira
nyirawo.
·
Umusaza uhaze akina
n’imyenge y’inzu.
·
Umusazi arasara akagwa
ku ijambo.
·
Umusazi asiga
akamwirukana, ntasiga akamwirukamo.
·
Umusazi w’umukecuru
yabonye uw’umusore yiruka ati nangwa nawe uracyabiharaye.
·
Umushishi w’umushino
ntushira inogonora.
·
Umushumba yakubise undi
ati: genda shahu turacyaragiranye.
·
Umusonga wundi ntukubuza
gusinzira.
·
Umuswezi w’umuhanga
anyaza n’utarakunnye.
·
Umuswezi w’umuhanga
ntarobanura ibituba.
·
Umutanyu w’ingoma uruta
ihundo rizima.
·
Umutavu w’urulimi iyo
waciye ikiziliko ntawe uwutangira.
·
Umutego mutindi ushibuka
nyirawo akiwurora.
·
Umutego mutindi wica
nyirawo.
·
Umutemeli wishavu ni
ijosi.
·
Umuti w’impaka ni
uguceceka.
·
Umuti w’ubutindi ni
ukwanga guhemuka.
·
Umuti w’ubusore ni ukurongora.
·
Umutima muhanano
ntiwuzura igituza.
·
Umutima usobetse
amaganya ntusobanura amagambo.
·
Umutima w’imfubyi
watanze umutwe w’umusaza kumera imvi.
·
Umutindi ntacyira niyo
akize ntakira uko yabaye.
·
Umutindi ntakiza undi.
·
Umututsi umusembereza mu
kirambi akagutera ku buriri.
·
Umututsi umuvura amaso
akayagukanurira.
·
Umututsi umuvura amenyo
ejo akayaguhekenyera.
·
Umutwa ararengwa
agatwika ikigega.
·
Umutware yicarira intebe
undi ayibajisha.
·
Umutware yakubise
umugaragu ati urakoze databuja.
·
Umutwe umwe wifasha gusara,
ntiwifasha gutekereza.
·
Umwambari w’umwana
agenda nka se.
·
Umwami akwicira so
agacyura nyoko.
·
Umwami akwicira so
ugakoma yombi uti: umugome yapfuye nyagasani.
·
Umwana apfa mu iterura.
·
Umwana apfira mu
iterura.
·
Umwana murizi ntakurwa
urutozi (ntakizwa intozi).
·
Umwana ni umutware.
·
Umwana umuhana avayo
ntumuhana ajyayo.
·
Umwana umwe si
umuryango.
·
Umwana utataramanye na
se ntamenya umurage wa sekuru.
·
Umwana utenguha bwira
aneye rimwe.
·
Umwana utumvira se na
nyina yumvira ijeri.
·
Umwana uzaheka
ntumwicisha urume.
·
Umwana w’umuja
ukubitirwa ku mazi nyina yavomye.
·
Umwana w’umwingingano
umuha amata akaruka amaraso.
·
Umwana w’undi abishya
inkonda.
·
Umwanda ugira akazu.
·
Umwan zi aba mwa nyoko
ntaba kure.
·
Umwanzi agucira akobo
Imana igucira akanzu.
·
Umwanzi ntaba kure.
·
Umwera uturutse ibukuru
ukwira hose.
·
Umwibone
(inshiziyamanga) w’umugore yabwiye umwami ati nijye wakakwemeye.
·
Umwijuto w’ikinonko
ugirango imvura ntizagwa.
·
Unera agati
kikubiranyije wahaguruka kakayagutera.
·
Ungaye guhera ntungaye
gutinda.
·
Upfuye akuruta niyo
mugeze ikuzimu arakuruta.
·
Upfuye arapfurikwa.
·
Uratinda ngo ukumburwe,
ugasanga waribagiranye.
·
Uri ibuzimu azunguza
ajyana iwabo.
·
Uri mwanyina aruma
umuheha akongeza undi.
·
Urose nabi burinda
bucya.
·
Uruboza ruruta
ururumbya.
·
Urubwa ruruta ububwa.
·
Urubyiruye iimpaza
ntirubura impagarara.
·
Urucira mukaso rugatwara
nyoko.
·
Uruciye mu nsi ntamenya
ikiruri imbere.
·
Urugiye kera ruhinyuza
intwari.
·
Urugo ni urufite
igikali.
·
Urugo rwarazwe imishino
umwana avukana itanu.
·
Urugo rw’umwanzi rurutwa
n’itongo.
·
Urugo rw’undi ruribwamo
ntirusegetwamo.
·
Uruhahirwa na babiri iyo
rutazanye ibinyoro ruzana mburugu.
·
Uruka ntafata uhitwa.
·
Uruliye abandi
ntirukwibagiwe.
·
Uruma isi arahuha.
·
Urumbije umugore
ntasarura umwana.
·
Urupfu rw’imbwa ni
inyama.
·
Ururimi rubuze icyo
ruvuga rubwejagura mu kanwa.
·
Urushyize kera ruhinyuza
intwari.
·
Urutugu ntirukura ngo
rurenge ijosi.
·
Urwishe ya nka
ruracyayirimo.
·
Urwishigishiye
ararusoma.
·
Urya inshuro n’inshuti
bigashira udahaze.
·
Urya urwo undi ntarwara
inzoka.
·
Usanze nyina ashaje
avuga ko inka za se zapfuye ubusa.
·
Usanze umwana w’undi
arya amabyi aramubwira ati: komeza.
·
Useka usuze bwacya
ukannya.
·
Usenya urwe umutiza
umuhoro.
·
Ushaka inka aryama nka
zo.
·
Ushaka kugishira ipfa
aracyibyarira.
·
Ushaka uko nyina
yashatse amara amazu.
·
Ushaka umushaka asanga
umweko woroshye.
·
Ushize impumu yibagirwa
icyazimuteye.
·
Usiga umugeni ku cyanzu
ukajya kwenda uwo ku cyavu.
·
Usiga umwanzi amara
isimbo.
·
Ushaka amahoro yenga
amahore.
·
Ushaka ko imboro zambuka
uruzi abanza ibituba.
·
Ushaka ntababarira
imisundi.
·
Ushaka umushaka asanga
umweko woroshye.
·
Ushyingura amurika aba
yereka imbeba.
·
Usurana umujinya
ukinera.
·
Usuze agirwa no kunutsa.
·
Usuzugura agatuba ka
mucyeba kakagutwara umugabo.
·
Utabusya abwita ubumera.
·
Utaganiriye na se
ntamenya icyo sekuru yavuze.
·
Utagera aragereranya.
·
Utagera ibwami abeshywa
byinshi.
·
Utagira nyirasenge
arisenga.
·
Utagira ubwoba aba atagira
ubwenge.
·
Utagira uwo atuma
arituma.
·
Utakwambuye
aragukerereza.
·
Utaranigwa agaramye
agirango ijuru riri bugufi (hafi).
·
Utarapfa aba akiriho.
·
Utariye ibyo upfuye arya
ibyo ugiye.
·
Utazi akaraye araza ifu.
·
Utazi akaraye i Fumbwe
araza ifu.
·
Utazi ikibabaje umugabo
amutuka gushahurwa.
·
Utazi ikizakura yica
umutavu.
·
Utazi ikimuhatse arora
imboro ya se igitsure.
·
Utazi inda arara yijuse.
·
Utazi ubwenge ashima
ubwe.
·
Utazi umurera amureresa
amabya imbere.
·
Utazi umurundi amurunda
mu nzu.
·
Utazi umwanzi ashima
inda.
·
Utera uburezi
arabwibanza.
·
Uticaniye ntarahurira
undi.
·
Utuka utamutuka aba
yitutse.
·
Utuma abahutu atuma
benshi.
·
Uvoma yanga avoma
ibirohwa.
·
Uvuze ko nyirurugo yapfuye
si we uba amwishe.
·
Uwabike ntasaba
arasumbakaza.
·
Uwabuze imfura ata
ibiheko.
·
Uwagumiwe n’amenyo ahagamwa
n’amazi.
·
Uwahawe n’Imana
ntiyamburwa n’umuyaga.
·
Uwambaye ikirezi
ntamenya ko cyera.
·
Uwambaye ubusa niwe
ugira ndende.
·
Uwanga amazimwe abandwa
habona.
·
Uwanga gutenguhwa atuma
mukuru.
·
Uwanze kumva ntiyanze no
kubona.
·
Uwanze kwumva abwirwa
ari uko amaso atukuye.
·
Uwanze kwumva ntiyanze
kubona.
·
Uwanze kwumvira se
yumvira ijeri.
·
Uwanze nyakabwana
ayangana n’ibyana byayo.
·
Uwarerewe n’Imana
agirango arusha abandi guhana.
·
Uwariwe n’inzoka atinya
n’umunyorogoto.
·
Uwarose nabi burinda
bucya.
·
Uwarya amabyi yarya
ikirundo.
·
Uwashatse neza ahura
n’uwashatse nabi akamuseka agakwenkwemura.
·
Uwashirijwe n’intorezo
ntiyadonderwa n’irago.
·
Uwenze make (amarwa)
ntaba yanze ababo.
·
Uwenze uwo undi yiga
gusya.
·
Uwiba ahetse aba
abwiriza uwo mu mugongo.
·
Uwibeshya ahomera
iyonkeje.
·
Uwica imbeba ntababarira
ihaka.
·
Uwicishije inkware
ukwaha ahora akumanitse.
·
Uwifuje umugisha w’undi
annya ibuye.
·
Uwifuza icyo azabona
aravuga ngo icyampa ngapfa.
·
Uwigize igihuru
anebwamo.
·
Uwigize igitebo ayora
ivu.
·
Uwirinda imishyukwe
ayinyarira hakiri kare.
·
Uwitonze akama ishashi.
·
Uwitonze atura mu itongo
ry’inkuba.
·
Uwitonze (ugiye kera)
akama ishashi.
·
Uwitonze atoragura
icyatakaye.
·
Uwitumiye yitwaza
intebe.
·
Uwiturwa ineza n’uwo
yayigiriye aba agira Imana.
·
Uwivumbuye n’ubundi aba
yivumbitse.
·
Uwiyishe ntaririrwa.
·
Uwo kitararya
(kitarahanda) agirango nta menyo kigira.
·
Uwo uzaheka ntumwicisha
urume.
·
Uwo zivugutiwe niwo
zinywa.
·
Uwububa abonwa
n’uhagaze.
·
Uyambariza ku ziko
ikagusiga ivu.
·
Uyikura mu kabindi
ikagukura mu bagabo.
·
Uzabona uri i Rwanda.
Gusobanura.
·
Uzangaye guhera
ntuzangaye gutinda.
·
Uzangaye gutinda ariko
ntuzangaye guhera.
·
Uzapfa akakurushya
ntakagucure.
·
Uzasya mvome.
V
·
Vuguziga ni umwana w’umunyarwanda.
W
·
Wabanguka ngo ushimwe,
ugasanga umugayo wagutanzeyo.
·
Wanga gucyura ihene
hakibona, bwakwira ugahebeba nka yo.
·
Wanga kwenda umuja
bugacya atwite.
·
Wigana ingendo y’undi
ugatagataga.
·
Wikanira umugisha w’undi
ukannya ibuye.
·
Wima igihugu amaraso, imbwa
zikayanwera ubuntu.
·
Wiringira amahoro
amaherere ari inyuma (yaraye ku nzira).
·
Wiringira ijosi
rikakubyarira umwingo.
·
Wirukana imbwa akari
cyera ukayimara ubwoba.
·
Wirukana umugore uguguna
igufa ukazana urimira bunguri.
·
Wishinga imishinga
y’imishino ugasarura imishumi y’ishati.
·
Wishinga innyo y’undi
iyawe ikarangara.
·
Witaba kare ugatumwa
kure.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire