jeudi 28 juillet 2011

Sobanukirwa n’ibimenyetso 3 bishobora kukwereka ko umukobwa w’inshuti yawe aguca inyuma

Burya ngo birashoboka cyane ko ushobora kuba ukundana n’umukobwa ndetse cyane, bigashyuha urukundo rwanyu rukaka n’abantu benshi kakabibona ndetse nawe muhungu ubwawe ukabyibonera ukanabyiyumvamo ko mukundana, ariko igihe kikagera, umukobwa akagira atya akagukundiraho undi ari byo bikunze kwitwa guca inyuma. Iki kintu rero ngo iyo kibaye ku musore/umuhungu arababara cyane.
Urubuga http://catchmycheatinglover.com ruvuga ko ngo burya atari byiza ko utagomba kumva ko byarangiye  uwo mukundana adashobora kuba yaguca inyuma, aha ngo ni byiza kuba maso kandi ukagenzura igihe ubona hari icyahindutse bitewe n’uko mwari musanzwe mubanye. Mu gihe rero ngo ukeka cyangwa ubona ko mu rukundo rwanyu bitagenda neza, genzura ibibimenyetso 3 uzamenyeraho ko yaba aguca inyuma:
  
1. Guhindura imyambarire n’imyirimbishirize

Ubusanzwe ngo abakobwa mu mibereho yabo bagira umuco wo gukunda  gusa neza no kwambara bakaberwa kandi burya ngo iyo babikoze hari uwo baba bashaka gushimisha. Rero ngo igihe uzabona umukobwa w’inshuti yawe yadukanye imyambarire atari asanganywe kandi akayihindura atakubwiye (atakugishije inama) ngo umenye ko urukundo rwawe na we rwajemo undi muntu, bityo akaba yahinduye imyambarire kugira ngo ashimishe uwo wundi kuko ngo hari n’igihe uzasanga rwose ibyo yambaye cyangwa se ubwoko bw’umubavu yiteye ndetse n’indi mitako agiye gukoresha mu kwirimbisha Atari byo wowe usanzwe ukunda. Icyo gihe  rero byitondemo ushishoze kuko ngo wasanga aba arimo kubikora agira ngo ashimishe undi utari wowe.

2. Kutakwitaho nka mbere

Ubundi ngo ikizakubwira ko  hari ikintu kitagenda neza hagati yawe n’umukobwa w’inshuti yawe  ni uko uzabona atakikwitaho cyangwa ngo  akwiyumvemo nka mbere. Aha ngo uzabona inshuro yaguhamagaraga kuri telephone zagabanutse, agabanye gushaka kubonana nawe amaso ku maso ndetse  kukubitsa amabanga ye no kugushyira muri gahunda ze za buri munsi bigabanuke kuko afite uwo abibasangiza. Aha rero, ngo ubonye bimeze bitya cunga neza kuko ashobora kuba afite undi abagabanya urukundo bigatuma urwo yaguhaga rugabanuka ndetse ngo uzasanga byinshi byarahindutse nko kubona atangiye kujya abihirwa muri kumwe, kutishimira gusangira amwe mu mabanga y’urukundo, kugabanya ibintu mwakoranaga mwembi mukishima, kugabanya umwanya  yaguhaga, kutakwereka inshuti ze no kudashaka ko umenya amakuru y’umuryango we nka mbere n’ibindi. Igihe ibi bitangiye kuba, umenye ko hari ubyihishe inyuma ari kubasangiza urukundo.

3. Kuguhisha amabanga  amwe n’amwe yo kuri telefoni

Niba umukobwa w’inshuti yawe yatangiye kujya ahamagarwa n’abantu kenshi  kandi ntakwereke abo ari bo ndetse agashaka kwanga no kubitaba  igihe muri kumwe, kwita abantu amazina adasobanutse, kwakira ubutumwa bugufi akanga ko ubureba, kwanga kukwereka nimero imaze kumuhamagara , gusiba nimero imaze kumuhamagara ndetse no gusiba ubutumwa bugufi (messages) akimara kubusoma no gusiba izo umwandikira muri telephone ye n’ibindi burya ngo ni bimwe mu byakagombye kukwereka aho urukundo rwawe na we rugeze ndetse ni na cyo gihe cyo kumenya ko yatangiye kuguca inyuma. Mu gihe rero ubibonye gutya, hita umenya ko ashobora kuba yatangiye kuguca inyuma. Ikindi kandi, ibi biba biganisha ku ndunduro y’urukundo mwari mufitanye.
Birababaza rero ngo kumenya ko umukunzi wawe aguca inyuma ariko ngo bikababaza kurushaho iyo wisanze baguca inyuma hashize igihe, mbese amazi yararenze inkombe ntacyo ukiramiye. Ngo ni byiza rero ko mudakunda buhumyi ahubwo muba mugomba umunsi ku wudi kugenzura ko nta cyahindutse ku rukundo, bityo wabona kimwe muri biriya bimenyetso bikwereka ko umukobwa yaba aguca inyuma ukaba wagira icyo ukora  ukaramira urukundo rwanyu hakiri mu maguru mashya.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire