jeudi 28 juillet 2011

Ibimenyetso 18 Bishobora kugaragagaza ko Umukunzi Wawe Asigaye Aguca Inyuma


 
Abantu bamaze igihe bakundana, baba basigaye baziranye ku buryo umwe iyo yahindutse gato, undi (niba abyitayeho) ashobora guhita abibona.

Ubundi umugabo n’umugore baba basa n’aho ari umuntu umwe, yaba ari mu buryo bufatika, yaba ari mu mitekerereze n’ibindi; ibi ariko bigahinduka iyo umwe muri bo atangiye kugira ka kageso ko guca mugenzi we inyuma.

Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umukunzi wawe asigaye aguca inyuma:

1. Niba umukunzi wawe atangiye kugira umuco wo kuguca inyuma, akenshi uzasanga muri telefoni ye yatangiye kugenda ashyiramo code (akajambo k’ibanga) ku buryo nta wundi muntu ushobora gusoma message zirimo cyangwa kureba uwamuhamagaye. Aha rero aba asa n’utangiye kwikeka, ko ibyo arimo gukora bizamenyekana.

2. Ikindi rero, ni ukuntu aba asigaye kenshi asa n’aho kwitaba telefoni ahantu hari abandi bantu cyane cyane umukunzi we bimugoye. Usanga kenshi ajya kwitabira hanze, muri douche, agatinda kuri telefoni,..

3. Ashobora no kugaragaza ibimenyetso nko kuba usigaye umuhamagara kenshi ntakwitabe kandi ubizi ko nta nama cyangwa akazi kenshi afite muri iyo minsi.

4. Atangira kandi gufungura izindi emails udasanzwe uzi, niba hari n’iyo wari usanzwe uzi na password yayo agerageza kuyihindura kugira ngo hatazagira icyo ubona muri mails ze.

5. Ahandi ushobora kurebera n’iyo nk’umwe mu bakundana usanga iyo undi yamaraga amasaha nibura nk’abiri nta telefoni y’umukunzi we iramugeraho, wasangaga byamubabaje cyane, ariko ubu ukaba usanga yamuhamagara, atamuhamagara byose bisa n’aho ari kimwe, ibyo nabyo byerekana ko wa mwanya yamuhaga ubu hari undi asigaye yarawuhariye ku buryo bisa n’aho ntacyo bimutwaye cyane yaba abonetse cyangwa atabonetse.

6. Atangira kukwita akandi kazina k'urukundo utari usanzwe umenyereye, Har igihe aba arimo kukwitiranya n'undi mukunzi we

7. Ku bantu bashishoza cyane, ushobora kumva umuhumuro wa parfum(cyane cyane ku bagabo) utandukanye n’ uwo usanzwe umuziho.

8. Hari n’igihe akenshi cyane cyane ku bantu bashakanye usanga niba mwari mumenyereye ko nibura mutera akabariro nka gatatu mu cyumweru, ugasanga n’ibyumweru bibiri bishize ntacyo mwibwira, ukabona rwose ntabyitayeho cyane,… nabyo bishobora kukwereka ko asigaye afite ahandi ahugira ku buryo rwose atakibishidukira cyane.

9. Ikindi niba hari umwanya yajyaga agenera urugo ubu arasa n’utakiwufite, za mission z’akazi za hato na hato, week end akazi karakomeza, kageza ninjoro, …

10. Amafaranga yinjiraga mu rugo atangira kugabanuka ku buryo bugaragara; niba musanzwe mufite uburyo bwo guhana amakuru ku byerekeranye n’ikoreshwa ry’amafaranga yanyu mwembi birahagarara

11. Usanga kandi atangira guhindura imico, ukabona arasa n’aho ari umuntu mushya utari uwo usanzwe uzi.

12. Nta hantu agishaka ko mujyana, kandi mbere yarishimiraga cyane kugendana nawe, agufashe ukuboko.

13. Usanga kandi atangira kugenda asa n’utagishishikajwe n’ibyo mu rugo; niba mwubatse mufitanye n’abana, ibyo kwita ku masabukuru yabo no kuba ari mu rugo mu munsi mukuru wabo ugasanga byaragabanutse.

14. Inshuti zanyu mwembi, zitangira kugenda zikwishisha, wenda kuko zizi uburyo aguca inyuma ariko zikabura uko zikubwira ngo zitarusenya…

15. Usanga kenshi abo bantu baca inyuma abakunzi babo batishimira na gato kumva ibiganiro bijyanye n’abagabo/abagore baca inyuma abafasha babo, ahubwo ugasanga arimo kubaburanira cyane,…

16. Aha kandi usanga akenshi asigaye akunda gutinda kuri computer cyane wagiye kuryama, akenshi kubera ko yahanye gahunda n’undi ngo bahurire kuri chat.

17. Kenshi muri telefoni ye uzasanga ari telefoni zamuhamagaye ari izo we yahamagaye, ari ubutumwa yabonye n’ubwo yohereje byose abisiba, ku buryo ushobora kwibaza niba iyo telefoni ikoreshwa bikakuyobera.

18. Ikindi kandi ni uko akenshi usanga asa n’utakishimiye cyane ko umwerekana mu bantu b’inshuti zawe, niba umusabye ko hari aho mujyana agatangira kukubaza ibibazo byinshi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire