lundi 22 août 2011

-Bumwe mu buryo ushobora gukoresha mugihe ushaka gutereta

Bumwe mu buryo ushobora gukoresha igihe ushaka gutereta
Friday 19 August 2011

Niba ushaka gutereta hari uburyo bwinshi wakoresha muri icyo gikorwa. Reba iruhande rwawe hari abakobwa bicaye bategereje icyayi, hari abarimo gukoresha interinete hafi yawe, hari abo murimo kugendana mu muhanda , niba rero ufite gahunda ushaka n’umuntu mwaba muri kumwe ntiwirirwe ujya kure menya ko muri abo bari hafi yawe ushobora gukuramo umwe.
Ushobora kujya ahantu hahurira ingaragu cyangwa abantu batararushinga
Niba wumva ushaka gutereta ugomba kujya utemberera ahantu hahurira ingaragu nyinshi, ni ukuvuga ahantu hahurira abakobwa n’abasore batararushinga, kuko akenshi usanga aho hantu hari abantu benshi muhuje gahunda. Numara kubona umuntu muhuriye ahantu nkaho ujye uhita utangira gutekereza ahandi hantu ushobora kuzamutembereza.
Kugira ngo ukomeze gahunda ujye ubanza wibaze niba usobonukiwe n’ibyo urimo
Ubundi gutereta ni byiza kandi birashimisha iyo ubikora asobanukiwe neza. Aha rero kugira ngo bikorohere ni uko ugomba kumenyana n’abantu bashya, cyane cyane igihe wahinduye ibyo wakoraga. Igihe cyose utigize umuntu ujunjamye ntuzatinda kubona umuntu utangira kukwiyumvamo nawe wabona byashoboka ugahita utangira umushinga wawe.
Niba ushaka gutereta ukanashaka kwemeza umuntu ujye ugerageza kwereka abantu ko ubuzima bwawe buhinduka bizatuma buri umwe yishimira kuvugana nawe kuko burya muri kamere y’umuntu akunda umuntu utera imbere, ni ukuvuga umuntu utaguma aho ari. Ikindi kintu ugomba kumenya ni uko ubuzima bwo gutereta kimwe n’ubw’urukundo butuma hari ibihe udashobora kuzibagirwa mu buzima bwawe kubera ibyo wagiye ukora, bimwe bikagushimisha cyane , ibindi bikagutangaza cyangwa se bikakubabaza.
Menya kwiyitaho ugira isuku ku mubiri wawe
Niba uri umugabo cyangwa umugore ugomba kugerageza kwiyitaho umubiri wawe ugahora usa neza ku buryo uwakubona atahita atangira kukwibazaho. Niba uri umugore gerageza isura yawe igumane isuku kimwe n’imisatsi yawe. Gusa, kugira isuku k’umubiri ntibivuga kwitukuza ngo uzasange umuntu yahindutse ukundi ahubwo ni ukumenya amavuta ajyanye n’uruhu rwawe kandi ataruhindura. Umuhungu agomba kumenya igihe cyo kwiyogosheshereza naho ufite umusatsi akamenya kuwusokoza.
Menya kwambara ibijyanye n’imiterere yawe
Hari ukuntu umuntu yishuka akavuga ngo hagezweho imyenda runaka akumva nawe yayambara. Ni byo koko ushobora kuyambara ariko ntiwiyibagize ko ushobora kuyambara ntikubere kubera imiterere yawe. Ni uko rero shaka imyambaro ikubereye kugira ngo nugira uwo ujya kubaza izina ujye umuganiriza agusubize aho kugirango ate umwanya atekereza ku myenda wambaye. Ikindi kintu ugomba guha agaciro ni ukumenya amabara akubera kuko burya abantu bose ntibaberwa n’amabara amwe. Kugira ngo wemeze rero ni uko ugomba kureba imyenda ikubereye ifite n’amabara yenda gusa n’umubiri wawe cyangwa aberanye nawo; gusa icyiza ni uko wahitamo amabara atijimye.
Ugomba kunoza imivugire yawe
Akenshi gutereta ntibisaba ibintu byinshi, ntibigora kndi birashimisha. Imivugire rero iza mu bintu bya mbere bifasha igihe umuntu arimo gutereta. Niba uzi kuvuga menya ko gutereta bitazakurushya; ni ukuvuga ko ugomba kumenya amagambo uvuga n’igihe ugomba kuyavugira, ariko na none wabanje kumenya neza uwo uganira nawe, ukamenya ubwoko bw’ibiganiro akunda; niba akunda ibiganiro bisetsa akaba ari byo byinshi umuganiriza, niba akunda ibiganiro bituje akaba ari byo umuhata, niba akunda umuntu uvuga yifashishije ibimenyetso ukabikora uko, gutyo gutyo ushobora gusanga atakibona amahoro mutari kumwe.
Kumenya kuyobora ibiganiro
Niba urimo gutereta umuntu ntuzemere ko mupfa kuvuga ibintu byose mubonye kuko ushobora kumara umunsi wowe nta kintu ugezeho, ahubwo wowe menya uburyo wamuyobora mu biganiro kugira ngo uze kugwa ku ngingo washakaga. Buri kiganiro kigomba kugira intego kandi ntugatangire kuganira wabigize ibintu bikomeye ujye utangirira wabyoroheje noneho n’ugera hagati uze kumubaza ibibazo bikomeye kandi biganisha k’ucyo ushaka kugeraho.

jeudi 11 août 2011

-Kuba ari mayibobo y’umukobwa bituma akora imibonano mpuzabitsina atabishaka


Biragoye kubona umukobwa wo mu muhanda aba bazwi ku izina rya mayibobo mu Rwanda, nyamara mu Mujyi wa Kigali mayibobo z’abakobwa birirwa mu muhanda bakanawuraramo witegereje neza wababona ku bwinshi.
Mukansanga Jeannette uzwi ku izina rya Nyirabukara kubera uruhu rwe, ni umugore w’imyaka 27, aba mu muhanda wo mu gasantere ka Kimironko, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali. Amaze imyaka 10 yibera mu muhanda.
Ni mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Igihe.com, Gerard Gitoli Mbabazi.
Igihe.com : Wavuye iwanyu ryari ?
Nyirabukara : Navuye iwacu igihe hari hakiriho amakomini ubu sinzi uko basigaye bahita ariko bahitaga i Kibungo kuko ndabyibuka nageze hano uyu muhanda wa Kimironko ukiri ibitaka.
Mukansanga Jeannette
Igihe.com : Kuki wataye iwanyu ukaza mu mujyi ?
Nyarabukara : Nahavuye kuko iwacu nta buzima nahabonaga kandi n’umugabo twari tumaranye imyaka itatu yabonye ntwite ahita anyirukana ngo ‘genda uzayibyarire iwanyu’. Nabayeho nabi ku buryo utabyumva kugeza n’ubwo abazungu bo mu kigo cy’imfubyi cy’i Kabarondo baje bakantwara umwana nabyaye.
Igihe.com : Kugeza ubu nturasubira iwanyu se ?
Nyirabukara : Muri 2002 nagiye kureba umwana wanjye ariko nageze ku kigo aho arererwa baranyihakana ngo nta mwana nabahaye, ubu shenge umwana wanjye azi ko ari imfubyi kandi afite se na nyina nta kabuza na mama ubu atekereza ko byarangiye kandi narabuze uko nsubirayo.
Igihe.com : Ntukumbura umwana wawe se cyangwa umubyeyi wawe ?
Nyirabukara : Ndabakumbura nyine none se nkore iki ko nabuze tike insubizayo ? Umuntu aba yarabaye igiti sha.
Igihe.com : Kuki se nibura utacuruje agataro nk’abandi bagore ?
Nyirakamana : Nkigera i Kigali, nabuze igishoro mpita niyemeza kubaho gikoboyi.
Igihe.com : Mbwira uko ubuzima bwawe buba bwifashe ku munsi n’ikigutunga ?
Nyirabukara : Ubundi nirirwa aha unsanze, simpava mba ngogereye kuri puberi kugirango ntoragure ibiryo byo muri resitora baje kumena cyangwa ibipapayi na bya avoka baba bataye kuko nanga gusaba. Nkirirwa aha niganirira n’abakozi b’isuku n’abakarani kugeza batashye.
Igihe.com : Iyo batashye wowe bigenda gute ?
Nyirabukara : Iyo batashye ntembera aho hose kugeza saa tanu cyangwa saa sita z’ijoro zigeze kuko ndara ku kabari ko kwa Laburenti ; ni hano hafi y’isoko rya Kimironko. Ubwo njyayo muri ayo masaha kuko ndara mu kazu bokerezamo inyama, nkabyuka mu ma saa kumi n’ebyiri batarambona, ariko abazamu baho bazi ko mparara.
Nyirabukara yirirwa yiganirira n'abakarani
Igihe.com : None se ko ubana n’abasore mu muhanda ndetse n’aho urara, ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina ubwo… ?
Nyirabukara : Ntakubeshye naje nzicko nje kubonera amakiriro i Kigali, niyemeza kutagira undi mugabo tubonana ariko nabonye bitashoboka kuko nsabwa na benshi kandi nanjye mba mbishaka. Aho bigeze aha nyikora kuko nshaka icyo kurya, nyikorana n’abakarani, n’undi uje tubyumvikanaho akampa nka magana atanu cyangwa igihumbi.
Igihe.com : None se ko utagira aho uba muyikorera he ?
Nyirakamana : Tuyikorera iwabo cyangwa tukikinga mu gihuru.
Igihe.com : None ntuba ufite ubwoba bwo kwandura SIDA ?
Nyirabukara : Hashize iminsi mvuye muri gereza i Gikondo namazemo ibyumweru bibiri n’igice. Bamfashe hamwe n’izindi mayibobo. Baradupimye basanga ndi muzima, ubu nta muhungu ushobora kunyurira nta prudence.
Igihe.com : Nk’ubu woga ryari ko mbona… ?
Nyirabukara : Mperuka koga…umenya hashize ibyumweru nka bitatu sinibuka. Sindahindura iyi myenda kuva bakayimpa kuko nta yindi ngira, nayambaye …hashize amezi atatu.
Si uyu mugore wirirwa mu muhanda hafi y’isoko rya kimironko kuko hari na bagenzi be bandi baba bari kumwe muri aka gace batagira icyo bakora.

-Nyuma y’uko umuhungu n’umukobwa bahuye bwa mbere, ni nde uterefona undi ?


Iki ni ikibazo kitabonerwa igisubizo gihamye kuko kenshi buri wese yasubiza ukwe, yaba umuhungu cyangwa umukobwa. Nyuma yo kuganira hagati y’umuhungu n’umukobwa, iyo muhanye nimero kugira ngo muzongere muhure byanze bikunze hagomba kuboneka umwe uhamagara undi ; none ni inde ukwiye guhamagara bwa mbere ?
Umuntu wa mbere nasabye inama kuri iki kibazo yambwiye ko we atanabitekerezaho kuko niba mwashimanye, si ngombwa ko habaho kuvuga ngo uyu arahamagara cyangwa abireke, gusa ku bwanjye nkurikije n’umuco w’abakobwa b’Abanyarwanda (wo kutavuga icyo batekereza ku bintu nk’ibi) mbona ari umuhungu wagafashe iyo telefoni agahamagara kuko ku mpamvu zitandukanye, umuntu uhamagaye undi bwa mbere niwe akenshi uba ugaragaje ubushake bwo gukomeza ubucuti bushya.
Uko mbibona, nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bubigaragaza, abakobwa batinya guseba, icyo urubyiruko rw’ubu rwita “indobo” ; byagaragaye ko abakobwa bazitinya kurusha abahungu, ibi bikaba biri mu mpamvu numva bigoye ko umukobwa ariwe wahindukira agahamagara umuhungu ngo bongere bahure.
Ariko n’ubundi biragaragara cyane ko abahungu rimwe na rimwe batinya cyangwa se batinda guhamagara bwa mbere abakobwa bitewe n’icyo benshi bita itegeko ry’iminsi itatu (sinzi aho ryavuye n’amateka yaryo) ; iri tegeko rero ryemeza ko byanze bikunze, umuntu muhuye bwa mbere uba ugomba kongera kumuhamagara mu minsi itatu, ariko muri iyi minsi yose hari igihe ukora ishyano bitewe kenshi n’aho mwahuriye.
Hari igihe utegereza iyi minsi ikakugwa nabi kuko ushobora gusanga hari undi wayikoresheje neza, cyane cyane ko benshi mu bantu nabajije kuri iyi ngingo banemeza ko ari umuhungu uba ugomba guhamagara umukobwa nyuma yo guhura bwa mbere.
Abakobwa kenshi byagaragaye ko batinya ikibazo cyo kuba basanga umuhungu afite indi nshuti, ibitekerezo byo kumva ko inshingano zose ari iz’umuhungu ko kumuhamagara bwa mbere bituma abona ko uri kumwirukaho.
Ku mpande zombi rero hashobora kubura uhamagara undi ariko si uko haba habayeho ikindi kibazo, haba ku muhungu cyangwa ku mukobwa iyo nta cyizere kinini gihari, mushobora guhitamo kudahamagarana kuko nta n’umwe muri mwe uba wizeye kudasubizwa inyuma.
Ntabwo twakwibagirwa ariko rero ko n’ubundi abantu atari kimwe, hari abakobwa bafata ikimasa amahembe bagahamagara mu minsi ya vuba, kandi si bibi... isi iri guhinduka

mardi 9 août 2011

urwenya(kirundi)

Abamanuka


Hariho umugore yaje ava ruguru amanutse i bujumbura abona izuba ni ryose abaza mugenzi we ati: "Mbega iri zuba muribamwo gute hamwe nubu bushuhe?" Nyamugenzi we amubarira ati: "Ntubona ko twese tugenda twambaye amarori?"

Haheze iminsi aja mumangazini kugura marori ahura n'umudandaza waho ara mubaza ati: "Mwoba mugurisha amarori?" Ara mubaza nawe ati: "ushaka amarori yizuba?"

Nyamugore aramwihweza aca amubwira ati: "aho witegereje usanga nizuba rikeneye amarori...????"

Inyabu yacitse umurizo



Umusi umwe Inyabu yagize ngo ija gufata imbeba, iba ari yo icakirwa n’umutego, umurizo uracika. Isubiye i muhira ibona izindi nyabu ziguma ziyiraba, zigaseka zose.

Ya nyabu irazikoranya ihagarara imbere yazo iti :

- Ndi n’ijambo ndababwira.

- Wovuga tukumva !

- Imirizo yacu iratugora. Iyo tugomba kwihisha, ntidukundira kwinyegeza rwose. Tugomba gufata imbeba, turayizungagiza zikaba zatwumvise. Twagenda naho tukayikwega canke tukayishinga, zikayibona. Kenshi na kenshi murabiraba na mwe umurizo ni wo ukunda gufatwa n’umutego. Jewe rero nanse ko umurizo wanje uzosubira kuja urangora, ndawuca. None namwe ndabagishije inama, ngo muze muyicishe mwese.

Zose zitwengera rimwe.

Inyabu nkuru muri zo, iyishura iti :

- Mbe kuva na kera na rindi, guhera kuri basokuru n’abasokuruza hari aho urumva ko imirizo yacu itugora? Canke muri twese ni nde yakuganyiye ko umurizo wiwe wamunaniye? Wagomba kwikura mu kabarerwa ngo twese tube ibicika murizo.

Iyo buba ubwumwe bwari ikindi.

jeudi 4 août 2011

High temperatures this summer have broken records — and spawned much whining — all over the country, but in Russian Siberia, where the images of snowy, frozen desolation usually come to mind, it’s actually quite lovely. According to the ten-day forecast that I’ve pulled up when writing this post, it’s mostly sunny skies, with highs in the mid-70s to mid-80s, with nighttime temperatures only dropping down to the mid-to-high-50s. This is ideal weather when exploring the wilderness of Siberia — specifically the Wild-Deer Streams Nature Park, about 60 miles southwest of the city of Yekaterinburg. Rafting Along the Serga River Rolling Down the Serga River. Photo: Erik R. Trinidad I had gone on a hiking and rowing excursion there, for a quick jaunt between cities along the Trans-Siberian Railway. Behind a monument unofficially denoting the divide between Europe and Asia, is a vast landscape of Siberian taiga forest — an ecological biome of coniferous forest between tundra and steppes, found in northern latitudes. Before me was a scene of green — very different from my thoughts blanketed in white — with the foliage of spruces, firs, and the occasional willow. Within this 50-sq.-mile park, I went with guides from the Yekaterinburg Guide Center to hike on trails, explore caves, and row in inflatable rafts along the Serga River. It was refreshing to know that not one person complained about weather that nice summer day in Siberia — although if I was there in the winter, I’m sure it’d be an entirely different story.

High temperatures this summer have broken records — and spawned much whining — all over the country, but in Russian Siberia, where the images of snowy, frozen desolation usually come to mind, it’s actually quite lovely. According to the ten-day forecast that I’ve pulled up when writing this post, it’s mostly sunny skies, with highs in the mid-70s to mid-80s, with nighttime temperatures only dropping down to the mid-to-high-50s. This is ideal weather when exploring the wilderness of Siberia — specifically the Wild-Deer Streams Nature Park, about 60 miles southwest of the city of Yekaterinburg.
Rafting Along the Serga River
Rolling Down the Serga River. Photo: Erik R. Trinidad
I had gone on a hiking and rowing excursion there, for a quick jaunt between cities along the Trans-Siberian Railway. Behind a monument unofficially denoting the divide between Europe and Asia, is a vast landscape of Siberian taiga forest — an ecological biome of coniferous forest between tundra and steppes, found in northern latitudes. Before me was a scene of green — very different from my thoughts blanketed in white — with the foliage of spruces, firs, and the occasional willow. Within this 50-sq.-mile park, I went with guides from the Yekaterinburg Guide Center to hike on trails, explore caves, and row in inflatable rafts along the Serga River. It was refreshing to know that not one person complained about weather that nice summer day in Siberia — although if I was there in the winter, I’m sure it’d be an entirely different story.

-Zimwe mu nama zagufasha kwirinda umunaniro

 

 
 Umunaniro ni ikintu kibaho mu buzima. Urakora, ukaruha, ukaruhuka, bugacya ugasubira mu kazi. Ariko iyo bigeze aho uwo munaniro ukabya burya biba byabaye ikibazo ku buzima bwawe. Hari abihutira gufata bimwe mu binyobwa bituma bagumana intege nk’ikawa, za Red Bull, n’ibindi cyangwa bakanafata imiti.
Nyamara mbere y’ibi byose, ushobora no gukoresha uburyo kamere. Dore zimwe mu nama twabasomeye mwakoresha mugatandukana n’umunaniro.
1 – Ifunguro rya nijoro ryoroshye
Si ngombwa ko nijoro urya byinshi. Ahubwo ujye uhitamo bimwe mu biribwa byifitemo intungamubiri zongerera umubiri ingufu ndetse na za vitamine. Ubundi bibe ari bike. Ngo kurya ibiryo byinshi kandi bikize mu ntungamubiri bibangamira ibitotsi byawe ari byo bya mbere bikurinda wa munaniro.
2 – Indyo yuzuye kandi igereranije
Indyo ufata igomba kuba yifitemo intungamubiri zihagije umubiri wawe ukeneye (za proteines, vitamine, imyunyu ngogozi …). Igihe umubiri wawe utifitemo intungamubiri ukeneye bizakubera intandaro yo gutangira kunanirwa
3 – Gusinzira neza
Ntuzakabye ngo igihe cyose ukimare usinziriye, ariko na none ntibikabure ngo usange uryama amasaha abiri ku munsi gusa. Ahubwo, wimenyereze igihe gihagije cyo kuruhuka gihoraho bitewe n’ubushobozi umubiri wawe ufite. Hari abakenera amasaha 6 ku munsi, abandi bagakenera 8, hari n’abageza ku 10. Mbese nawe uzarebe igihe usinzira ukabyuka wumva umeze neza, ube ari cyo ufata kandi bibe ibintu bihoraho.
4 – Kwiha ingengabihe ihoraho yo kuryama no kubyuka
NI byiza kwiha amasaha uryamiraho n’ayo ubyukiraho. Hari abo usanga uyu munsi baryamye saa yine, ejo bakaryama saa sita, ubundi saa moya. Ngo ibyo si byiza na gato. Ngo byakabaye byiza, nijoro, igihe utangiye kwayura, uhise ujya kuryama ako kanya utabanje gushakisha kurwana n’ibitotsi.
5 – Mu buriri siho ugomba gutangira gutekerereza ibibazo wagize uwo munsi
Ngo ntacyo bizakumarira nugera mu buriri ugatangira kwitekerereza ku bibazo wagize uwo munsi, uburyo Boss wawe yagutonganije, ibibazo by’amafaranga y’ishuri y’abana, ….Banza uruhuke usinzire. Buri kintu kigira igihe cyacyo.
6 – Ha abandi akazi bagufashe
Mu kazi, byose ntiwabyikorera ngo ubivemo. Jya ugirira icyizere abo mukorana, ugire ibyo ubashinga babikore nawe ubone uko uruhuka. Si wowe kamara aho ukora, n’abandi barabishoboye.
7 – Gira gahunda
Weekend zawe ntubona akanya ko kuruhuka uba wagiye gusura inshuti, guhaha, utunganya ibyo mu rugo wabuze uko ukora, gufasha abana za devoir (homeworks), utunganya za dosiye zo ku kazi utabonye uko urangiza, wagiye muri match, ureba za films nyinshi, utaha amakwe, wagiye mu kabari …. Mbese ku buryo ahubwo ku wa mbere hagera ufite umunaniro uruta uwo wari ufite ku wa gatanu. Jjya wiha gahunda, ugire na bimwe ukora mu minsi isanzwe urangije akazi. Si ngombwa ko byose ubikora muri weekend ngo ubure akanya ko gusinzira. Icyakora na none, ngo ugomba kugira ikintu ukora cyo kwishimisha muri weekend.
8 – Jya ukora sport
Umunaniro hari igihe uva no ku guhora wicaye ahantu hamwe akenshi hanafunganye. Muri iki gihe noneho akazi kenshi gasigaye kanakorerwa kuri computer, BYakabaye byiza igihe uvuye kuri ako kazi ukora ka sport gato cyangwa se ukanatembera ahantu hari umwuka mwiza.
9 - Relax
Igihe uvuye ku kazi, kunyarukira muri douche ugakaraba umubiri wose birafasha mu kuruhuka. Ushobora no gukora ya myitozo yo guhumeka ukitsa umwuka mu nda, ndetse na massage igihe ufite uwayigukorera cyangwa ufite ubushobozi bwo kujya aho bayikorera ukishyura. Bigabanya stress ndetse n’umunaniro. Kubyigomwa, ngo uba uhombye byinshi.

-ESE NI GUTE WABYIFATAMO IGIHE UMUKUNZI WAWE ARI KURE YAWE ?

 
Ukora i Butare incuti yawe ikorera mu Ruhengeri cyangwa se uba mu Rwanda uwo mukundana aba hanze y’ u Rwanda. Kandi murakundana cyane. Ni gute mushobora kurushaho gukundana mutitaye ku birometero bibatandukanya ?
Uzunva abakundana bakunda kuvuga ko gukundana umwe ari kure y’undi bitoroha akenshi bakanongeraho ko bitanashoboka abandi bakavugako bitanabaho cyane ko iyo ubona umukunzi wawe usanzwe ukunda cyane birushaho kuba byiza.
Gusa bishobora kubaho ko abakundana badahorana bitewe n’impanvu zitandukanye : akazi, amashuri, kwimuka kw’imiryango n’izindi mpamvu zitandukanye. Ibi rero ntibivuga ko mutandukanye burundu cyangwa se urukundo rwanyu ruciriye aha, nyamara hari uburyo mushobora kubyitwaramo maze mukamera nk’aho mukiri kumwe, mukirengagiza ibyo birometero bibatandukanya.
Mu bihe bya mbere ni ukwibaza ibijyanye n’imibanire yanyu wibanda mu gusubiza ibi bibazo :
- Ese tubona ibintu mu buryo bumwe ?
- Ese njye n’uyu muntu ni mubano ki dufitanye ?
- Ese koko turi incuti zisanzwe cyangwa se tuzageraho tunabane ?
- Ese koko buri wese ashobora kureka ibye akitangira urukundo rwacu bibaye ngombwa ?
Ibi bibazo buri wese ashoboye kubisubiza ukwe maze mukabihuriza hamwe byaba byiza cyane. Kandi mu bashije kubisubiza mu gitangira gukundana umwe kuba yaba kure y’undi ntacyo byaba bivuze cyane ko mwaba mwarabyemeranijwe mbere y’igihe.
Dore ibintu 10 bishobora gutuma imibanire yanyu iba myiza n’ubwo umwe yaba ari kure y’undi :
1.kubwizanya ukuri.
Mwemeye gukundana umwe ari kure y’undi. Urukundo rwanyu ruriyongereye. Mwese murakundanye pe. Dore ikintu noneho mwakagombye kwitaho : ukuri mu byo muvuga n’ibyo mukora.
Igihe muganira, mugomba kwitegura kuzana ingingo nziza kandi mukagirana ibiganiro bikomeye byubaka. Mukavugana byose ! Aha muzagira ngo muri kumwe nyamara umwe ari kure y’undi.
Ikindi ni uko niba imibanire yanyu ikunda kugaragaramo gusabana nta na rimwe muzagirana amakimbirane. Cyane ko iyo umwe ari kure byoroshye kuba wakwicecekera ariko kandi bikaba bitoroshye no kwiyunga igihe mwese mutari kumwe.
2.kwizera mugenzi wawe.
Kuba indahemuka ni kimwe mu bintu by’ibanze mu kwita ku rukundo rw’abantu batabana hafi, niba koko mubona imibanire yanyu ifite imbere heza ni byiza ko mwakwizerana ndetse mukabwirana amagambo agarurira buri umwe ikizere ndetse no kurushaho kwizerana, aha rero ntakindi cyo gukora uretse kuba umwe yabwira undi ko amukumbuye ko kandi azaza vuba ; urugero akaba yamubwira ati nzaza ku bunani, nzaza kuri Noheri, nzaza mu kwezi gutaha rwose byizere.
3. Itumanaho.
Gukunda ni ukwiyemeza gusangira byose n’uwo ukunda. Mugomba guteganya uburyo bwose bushoboka bwo kuganira cyangwa bwo gutumanaho. Mugashyiraho umwanya runaka, isaha runaka mugahamagarana kuri tel . mukohererezanya ubutumwa bwaba ubwa telefone cyangwa se amabaruwa asanzwe. Mukerekana ubushake mu kuhira urukundo rwanyu.
4. Igihe cyo kwiyitaho .
Gukundana umwe ari kure y’undi ni ugushaka igihe gihagije ntacyo ukora(temps libre). Ukaba washaka ibintu biguhuza ukabihugiraho igihe waba wamukumbuye bikaba byagufasha kubyitwaramo neza utagiye mu buriri ngo urembe ,ahubwo ugashaka ibintu ukora muri uwo mwanya ibyo bikubayeho,ugasoma ibitabo ,ugakora iyo sport maze igihe mwateganyije cyo kuvuganiraho cyagera mukaganira neza nta kibazo.
5. Gutungurana.
Urukundo rwanyu ruriyongereye ! Ni igihe cyo gutungura umukunzi wawe ukaba wamugenera impano runaka. Aha uzajya iwe maze niba koko ataritwaye neza akakubeshya naho uzahita ubimenya. Aha uzajyayo utamubwiye maze ubone igihe cyiza cyo kuba wamenya imyitwarire yagize igihe utari uhari, maze niba hari n’icyo wamuteguriye ube wanakimusigira maze wigendere naza nawe azatungurwa n’uburyo ibyo wabikoze arusheho kumva ko n’iyo udahari umuzirikana.
6. Ikoranabuhanga.
Kera nta koranabuhanga ryabagaho umuntu yakoreshaga iposta kugira ngo abe yatumanaho n’umukunzi we, ugasanga bifashe n’igihe kinini n’amakuru washakaga kumugezaho akazayabona yarabaye umuranzi. Gukundana umwe kure y’undi biragoye cyane nta tumanaho mukoresha gusa no kuza kwa telepfone n’ubundi buryo bwinshi butandukanye umuntu ashobora gukoresha e mail ndetse na za laptop ,skipe ndetse n’ibindi mushobora kuvugana n’incuti yawe igihe kirekire mukaba mwapanga gahunda nyinshi mutegura imbere hanyu mukoresheje iryo koranabuhanga.
7. Imibonano mpuzabitsina.
Buri kiremwa muntu gikenera ikindi muri kamere ya muntu ; nyamara urukundo rw’abantu batari hamwe ntiruha amahirwe aba bakundana kugirango bagire icyo bimarira . Akenshi umwe ashobora gukumbura undi hakabaho n’ubwo yakwifuza ko bahura bakaba bakora iyo mibanano ariko kandi umwe atitonze ashobora kugwa mu mutego wo guca inyuma mugenzi we kuko yaba abishatse batari kumwe, bityo hafi ye haba hari undi wabigeragezaga akaba yamugusha muri uwo mutego. Ni byiza rero kuba wahamagara umukunzi wawe ukamubwira uko byakugendekeye maze akaba yakwihanganisha ndetse akaguha inama z’uko wabyitwaramo cyane ko mushobora no kuganira gusa maze uko kumwifuza kukaba kwashira.
8. kwirinda amabwire .
Gukundana kw’abari kure, na none ni icyizere gihagije hagati yawe n’incuti yawe. Ni itegeko rikomeye rigenga urukundo rwanyu . Niba rwose uwo mukundana utamugirira ikizere gihagije ushobora kuzatungurwa no kuba watangira kumukeka wenda unamubeshyera bitewe n’amagambo y’abantu, nibyiza kugenzura ibyo ubwirwa hato ejo utazisenyera bitari ngombwa.
9.Kwirinda umurinzi .
Aba kundana bamwe na bamwe hariho igihe bashyiraho bagenzi babo ngo bazabacungire abakunzi babo, urugero nk’umuhungu ugiye i Burayi agasiga mugenzi we wari incuti ye ngo uzajye uncungira uriya mukobwa hatazagira umuntwara ,ati yewe n’icyo azajya akenera cyose ujye ukimumenyera, aha rero biragoye kuko umukobwa ashobora gucikwa kuko umuri kure akaba yakwifatira wa wundi wasize umurindishije kandi atabishakaga, umukobwa nawe agomba gukora attention kugirango bitazamubaho akaba yakunda mugenzi w’incuti ye. Kandi niba koko mukundana bihagije si na ngobwa gushyiraho uwo murinzi kugirango ejo atazangiza urukundo rwanyu, rwose si byiza na mba.
10. intego .
Gukundana umwe ari kure y’undi bisaba imbaraga nyinshi ,bisaba guhinga cyane. Ibibahuza bigomba kuba ibimenyetso by’urukundo rwanyu, ibyo buri umwe akunda bikabera undi ikimenyetso cy’urukundo amufitiye . Ni byiza kandi guha agaciro ubuzima bwanyu buri imbere, ku buzima bwanyu mwembi igihe kizaza, mukiha intego ntakuka yo kugenderaho hato ejo mutazahemukirana. Mukora ibishoboka byose n’ubwo umwe ari kure y’undi ariko rwose mukagerageza kugira ngo n’igihe muzaba muhuye muzamere nk’aho imishinga mwateguraga mwayiteguraga muri kumwe. Kandi umunyarwanda yaravuze ngo kure y’amaso si kure y’umutima , uzangaye gutinda ntuzanagaye guhera

-IBINTU 10 BISHOBORA GUTUMA ABANTU BABIRI BAKUNDANA BAKOMEZA URUKUNDO RWABO

 
1. Kubabarirana Iki ni ikintu gikomeye cyane mu rukundo. Kurya nta zibana zidakomana amahembe, kubabarira ni ingabo y’ingenzi mu rukundo kugirango rurambe, bikaba bigoboka abakundana igihe habayeho kubwirana nabi no kugira ibyo mupfa. Kubabarira bituma murushaho kubana neza, kandi bikagarura ikizere hagati yanyu.
2. Guhitamo igihe kiza Igihe ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’abantu bwa buri munsi. Niyo mpamvu guteganya igihe cyanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi, mukishyiriraho icyo bita horaire cyangwa se timetable mu minsi yose biba byiza cyane. Aha ariko mukibanda cyane ku kintu cyo guhana umwanya wo kuganira, wo gutembera ndetse no kwibutsanya ibintu bimwe na bimwe byabashimishije kuva mukimenyana.
3. Kuganira Kuganira ni ikintu cy’ingenzi cyane mu gutuma couple yanyu ikomera, umwe akareka kwigunga ukwe ahubwo buri wese akabwira undi ikimubabaza, akamubwira uburyo abona ibintu, akamwereka ibitamushimisham kandi biba iby’ingenzi cyane no gutega matwi uwo murimo muganira. Aha bikava ku kuba muri rusange abagabo bazwiho kuvuga make, naho abagore bakavuga menshi, iyo wumva udashaka kurondogora byinshi biba byiza iyo uteze amatwi, nabyo birafasha.
4. Kwirinda kubwirana nabi igihe muganira : Kuganira no kubwirana nabi biratandukanye, kandi nta muntu wifuza kubwirwa nabi. Ni byiza rero kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe ugakomeza guharanira ko ahorana akanyamuneza wirinda kumubwira nabi.
5. Kubwirana ko mukundana Hari igihe umukunzi wawe aba afite ibyo agutekerezaho bitari byiza, bityo kumubwira ko umukunda bikaba byabimwibagiza. Hari igihe nanone umukunzi wawe aba agishidikanya, maze kumubwira kenshi ko umukunda bikamuha icyizere gihamye cy’urukundo umukunda. Uretse ibi kandi, urukundo rukeneye guhora rwuhirwa rubagarirwa, niyo mpamvu igikoresho cyiza cyane kandi cy’ingenzi gishoboye ako kazi ari ukubwira umuntu ko umukunda.
6. Kwandikirana amagambo meza kandi atuje Kera byahozeho, aho akabaruwa k’umukunzi umuntu yakagendanaga iteka. Ubu kwandikirana ku mpapuro ntibigikunda kubaho, ariko kandi amagambo meza y’urukundo ushobora kuyamwandikira ukoresheje sms, e -mail, cyangwa se n’ibaruwa isanzwe, ibi bikamufasha kumwereka ko aho uba uri hose umutekereza.
7. Guhoberana no gusezeranaho : Iki ni ikimenyetso cy’uko ukunda umuntu, bityo ukareka kubyihererana ukabimwereka. Nta mpamvu yo kudahobera umukunzi wawe igihe ugiye kumuva iruhande, haba kujya ku kazi cyangwa se ahandi, ndetse n’igihe ugarutse. Ibuka kuba ariwe ubanza mbere y’abandi usanze mu rugo bose.
8. Gutemberana Igihe mwatemberanye n’umukunzi wawe cyangwa se muri kumwe, burya ngo ni inkingi ikomeye yo gukomeza urukundo rwanyu. Nimujya gutembera umwe akagendera muri metero nyinshi mufite isoni zo kwegerana, icyo gihe muzamenye ko urukundo rwanyu rurimo gucumbagira.
9. Gutungurana Gutungurana cyangwa se surprise, ni byiza cyane kuko byereka umukunzi wawe ko atagutekereza gusa iyo muri kumwe ko ahubwo niyo umuri kure agutekereza bityo akakugenera impano zitandukanye kandi zinatunguranye. Izi mpano ntibisaba ko ziba zihenze, ni impano umuntu wese ashobora kubona ku rwego rwe. Urugero, igihe uguriye umugore wawe sambusa ukayimuha ku giti cye utayihaye abana, cyangwa se n’abana ukaba wabageneye izabo ukwabo, burya iyi nayo iba ari impano itunguranye kandi yereka uwawe ko umuhoza ku mutima aho ugenda hose.
10. Sport Iki nacyo kiri mu byatuma couple yanyu irushaho gukundana kuko nk’urugero iyo mwirukankana hamwe (course) bituma murushaho kuba hamwe kandi niba uri umukobwa bikereka incuti yawe ko ushaka kugumana ya taille yakumenye ufite ukaba ushaka kutayita bityo nawe akarushaho kugukunda. Gusa, ibi ntibivuga ko gukora sport bizatuma ya taille utayota byanze bikunze. Ariko nibura nawe aba abona ko ntako utagize

Sangira n'inshuti Cameroun : Amabere y’abakobwa “aterwa ipasi” kugira ngo babarinde amaso y’abasore


Amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu cya Cameroun atuwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri. Ubuzima muri aka gace ni imvange y’ibigezweho n’ibya gakondo. Ubona ibimenyetso by’ibigezweho ariko nanone hakaba hakiri ibisigisigi by’imyemerere, imigenzo n’imigirire gakondo. Muri iyi migenzo ikigaragara, harimo n’uzwi cyane wo ‘gutera ipasi amabere’ y’abakobwa.
Kuri ubu televiziyo CNN yo muri Amerika imaze gukora ikiganiro kuri uyu muco. Umunyamakuru w’iyi televiziyo wakoze iyi nkuru yagiye mu muryango umwe ugikora uyu mugenzo ndetse wanawukoze mu myaka yashize.
Aha, bamubwiye ko ikiba kigamijwe mu “gutera ipasi amabere y’abakobwa” ngo ari ukubarinda amaso y’abahungu ndetse no gufasha aba bakobwa kwita ku masomo yabo aho kurangazwa n’abasore.
Ngo iyo umwana ageze ku myaka icyenda y’amavuko, ubwo nyine aba atangiye gupfundura amabere, umubyeyi we w’umugore atangira kujya ‘amutera ipasi ku mabere’ mu buryo buhoraho. Ibi ngo bikorwa buri gitondo mbere y’uko umukobwa ajya ku ishuri.
Uburyo ibi bikorwa ngo ni uko umubyeyi w’umugore ashyushya umuhini w’igiti, ibuye cyangwa ikindi gikoresho, ubundi yarangiza akajya agenda agikandakandisha gahoro gahoro ku kabere k’umwana w’umukobwa.
Ibi ngo bituma amabere y’umukobwa adakura ngo ahagarare nk’umutemeri ahubwo agahita agwa bityo ngo abahungu bashoboraga gukururwa n’igituza cy’umukobwa ntibabe bakimureba.
Ibi ariko ngo bifite ingaruka. Abakorerwaho iki gikorwa bemeza ko rimwe na rimwe hari igihe ibi bikoresho bibatwika bikaba byabasigira ibikomere ku mubiri.
Hari ndetse umuganga umwe wabwiye CNN ko hari igihe avura abakobwa bahiye igituza, abahiye intoki cyangwa abadashobora kuzigera bonsa kubera ingaruka z’ibi bikorwa. Uretse ibi kandi, ngo umuntu ashobora no kurwara kanseri y’ibere bivuye kuri uyu mugenzo.
Hejuru y’ibi kandi, ngo n’ubundi uwashatse kwikundanira n’umuhungu ntibibabuza rwose. Urugero ni Teresa (siryo zina rye nyakuri), umukobwa w’imyaka 18 wakoreweho iki gikorwa nyamara ntibimubuze ko ku myaka 15 bamutera inda y’ikinyendaro.
Gusa nyina umubyara, nawe ugaragara muri iyi nkuru ya CNN we yemeza ko iyo uyu mukobwa aza kuba atarakoreweho iki gikorwa cyo « gutera ipasi amabere ye » aba yaratwaye inda ataragera kuri iyo myaka.
Kuri ubu ariko, imiryango irengera uburenganzira bwa muntu n’iharanira uburenganzira bw’abagore by’umwihariko yatangiye kwamagana iki gikorwa kubera ko isanga cyangiza umukobwa ku mubiri ndetse no mu mutwe.

Amateka y’ibihugu-Nkiko by’u Rwanda rugari rwa Gasabo(Igice cya VII)




 Mu gice cya Gatandatu cy’iyi nkuru, twabagejejeho amateka y’igihugu cya Nduga, Ingoma y’u Bwanamwali, Ingoma y’u Buhoma n’ Ingoma y’u Bukonya, byategekwaga n’Abami b’Ababanda. Nk’uko twabibateguje muri iki gice cya Karindwi, tugiye kubagezaho amateka y’Ingoma ya Rwankeli y’Abalindi, Rwankeli y’Abaguyane, Ingoma y’u Bugoyi n’Ingoma y’u Burera.
17. Ingoma ya Rwankeli y’Abalindi
Abami b’icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma–ngabe yabo yitwaga Kabuce. Babarizwaga muri Komini Nkuli ho mu Ruhengeri(ubu ni mu Karere ka Nyabihu). Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.
18. Ingoma ya Rwankeli y’Abaguyane
Abami b’icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma –ngabe yabo yitwaga Ndahaze. Babarizwaga muri Komini Kigombe na Kinigi ho mu Ruhengeri(ubu ni mu Karere ka Musanze). Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.
19. Ingoma y’u Bugoyi
Abami b’icyo gihugu bari Ababanda, Ingoma-ngabe yabo ikaba Nyamwishyura. Babarizwaga muri Komini Kanama na Cyanzarwe ho muri Gisenyi(ubu ni mu Karere ka Rubavu). Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.
20. Ingoma y’u Burera
Abami b’icyo gihugu bari Ababanda, Ingoma-ngabe yabo ikaba Bazaruhabaze. Babarizwaga muri Komini Butaro ho mu Ruhengeri na Mutura ho muri Gisenyi(ubu ni mu Karere ka Burera Rubavu) ; ndetse n’igice gito kiri ku butaka bw’u Buganda mu Bufumbira. Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.
Ubutaha mu nkuru izakurikiraho, tuzabagezaho amateka y’Ingoma ya Kingogo, u Bunyabungo n’Ingoma y’u Buhunde
Ibitabo byifashishijwe :
- Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda, Butare 1972 (KAGAME Alexis)
- Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943 (KAGAME Alexis) -Amateka y’Afurika, Kigali 1987 (MUREKUMBANZE Gr.) -Le Rwanda ancien et modern, Kabgayi 1959 (LOUIS de Lacger) -Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels) -Ingoma I Rwanda (P.SIMPENZWE

Bamwe mu basore bavuga ko ubusugi bw’abakobwa bwasimbuwe n’ibikekerezo byubaka

 Bamwe mu basore n’abagabo batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kuri ubu abasore basigaye bagera mu gihe cyo gushaka batagitekereza gushaka umukobwa w’isugi ahubwo baba bashaka umukobwa ufite ibitekerezo byakubaka urugo ngo kuko wishinze iby’ubusugi ushobora kumara imyaka n’indi utaramubona.
Nshimiyimana Antoine, umusore w’imyaka 27 y’amavuko avuga ko atarashaka ariko ngo najya gushaka ntazirirwa ata umwanya ashaka umukobwa w’isugi kuko azi neza ko kumubona byamurushya.
Agira ati :”Ariko se ubundi tutagiye turenganya abakobwa, ubundi ko umuntu asigaye ajya gushaka yararyamanye n’abatagira ingano ubwo isugi umuntu aba yumva azayikura he ?”
Uyu musore akomeza avuga ko aho kugira ngo umuntu ajye ata umwanya ashaka isugi yawuta ashaka umukobwa bahuza ibitekerezo ubundi bagafatanya kurushinga. Ati : “Kuri ubu ibitekerezo byasimbuye ubusugi”.
Nshimiyimana avuga ko impamvu mbere abahungu bahaga ubusugi agaciro cyane ari uko benshi muri bo wasanga barifashe bakumva ko bagomba kuzabana n’abakobwa bameze nkabo, hakaba n’abandi bibeshyaga ko abahungu aribo bemererwa gukora imibonano mpuzabitsina gusa barashaka nkaho babaga babikorana n’abandi batari abakobwa.
Arongera ati : “N’ukwihangana twese twarashize, ubundi tugaharanira gushaka abo duhuza, kuko nti wavuga ngo urarya inyama kandi ntazo uri bubone.”
Umusore witwa Dani we avuga ko kugeza ubu yumva atifuza kuzashaka umukobwa ahubwo yumva azishakira umugore cyangwa umukobwa wabyariye iwabo kuko aribwo azumva atwaye umuntu azi neza ko atari isugi, aho kuzatwara uwo yita isugi yarangiza agasanga arutwa n’umugore wabyaye.
Ati : “Oya, kugira ngo mbihime byose nzishakira uwabyaye mbona ko ntaho ankinze.”
Dani avuga ko mu bisanzwe umuntu yikunda akaba ari nayo mpamvu aba yumva yashaka umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina ariko nyine kuko muri iyi minsi utapfa kumubona we ahitamo kuzashakana uwabyaye.
Agira ati :”Ubundi ibi bisa no kujya kugura amazi afunze neza mu gacupa ukayabura bakagusukira ayo mu kajerekani.”
Mu bihugu bitandukanye bafataga ubusugi nk’ikintu gikomeye cyane akaba ari nayo mpamvu iyo umukobwa yajyaga gushyigirwa yambaraga ikanzu yera mu rwego rwo kwerekana ko ari isugi, agaragaza ko umubiri we umeze nk’umwambaro yambaye.
Kuri ubu rero si ko bikimeze abakobwa benshi basigaye bashyingirwa baratakaje ubusugi bikanatuma biyambarira amakanzu afite irindi bara ritari iryera, muri iki gihe uwo uzabona yambaye ikanzu y’umweru uzamenye ko arimo gukurikiza imihango ya kera.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2005 bugaragaza ko abantu benshi batakaza ubusugi bwabo cyangwa ubumanzi bari mu kigero cy’imwaka17 n’igice. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ho hari ababutakaza bari munsi cyangwa bafite imyaka 15 y’amavuko.
Ibihugu bifata umwanya wa mbere mu kurinda ubusugi n’ubumanzi ni igihugu cya Maleziya aho benshi bagira imyaka 23 batarakaza ubusugi cyangwa ubumanzi bwabo ku mugabane w’Afurika ho haza Nigeriya aho benshi babutakariza ku myaka 19.

lundi 1 août 2011

PGGSS Tom Close ni we uyegukanye

 Umuhanzi Tom Close yegukanye insinzi mu irushanwa ry’umuziki Primus Guma Guma Super Star mu Rwanda.
Nyuma y’uko muri iri rushanwa hasezerewe batandatu mu barushanwaga, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nyakanga igihembo kigiye mu maboko y’umuhanzi uririmba mu njyana ya RnB, Tom Close.
Mu birori byo gusoza iri rushanwa byabereye mu mujyi wa Kigali, Tom Close yakurikiwe na King James, uyu na we akurikirwa na Jay Polly, naho ku mwanya wa kane haza itsinda rya Dream Boyz.
Muri uku gutangaza ibyavuye mu ihitamo ry’abakunzi ba muzika mu Rwanda babigaragaje hakoreshejwe ubutumwa bugufi cyangwa SMS, hari bamwe mu bafana batagiye bishimira uko abahanzi bakunda basezerewe, ku buryo nk’uko byagaragajwe n’uwari uyoboye ibirori (MC) hanabayeho gutera amabuye imbere aho abahanzi bari basigaye mu irushanwa bari bahagaze (kuri stage ).
Ibirori byarangijwe no guturitsa Feu d’artifice cyangwa fire works mu ndimi z’amahanga, bikaba byanaranzwe n’uko uwatsinze irushanwa atabonye umwanya uhagije wo gushimira abafana be kuko nk’uko ababikurikiranye kuri televiziyo y’igihugu babibonye, ijambo ryonyine yavuze ari “Mbere na mbere ndashimira Imana yo mu ijuru.”
PGGSS yari yahataniwe n’abahanzi icumi, abavuyemo mu byiciro bya mbere bakaba ari Rafiki, Mani Martin, Faycal, Urban Boys, Dr Claude na Riderman. Inkuru isesenguye irabageraho bidatinze.

Bimwe mu bintu byagufasha kwirinda indwara y’ urukundo

Indwara y’urukundo cyangwa amour (lovesickness) ni indwara nk’ izindi nk’uko umuntu arwara malariya. Gusa iyi yo itangirana ahanini ibimenyetso bitagaragara inyuma (Psychologique) biherekezwa n’ibigaragara (physique). Iyo umuntu arwaye indwara y’urukundo n’uko aba yumva afite urukundo rwinshi noneho kandi agasanga umuntu arimo gukunda ntabwo amuri hafi muri ako kanya. Ikindi kintu gishobora gutera iyi ndwara ni uko umuntu uba urimo gukunda muba mudahuje ibyiyumvo, ni ukuvuga ko ushobora kuba umukunda atabizi cyangwa ukaba umukunda we atagukunda.
Ikindi kintu gituma abantu barwara iyi ndwara ni uko ibitekerezo byabo n’ibyumvo byabo biba byahindutse, bakaba barimo gutekereza umuntu umwe gusa. Aha rero hari uburyo butandukanye ushobora gukoresha kugira ngo wirinde iyo ndwara mu gihe wumva ushobora kuyirwara.
1. Gerageza gufindura ibimenyetso by’indwara y’urukundo
Ushobora kwiyumva ukumva urarwaye ariko ukayoberwa icyo urwaye. Kugira ngo rero umenye ko urwaye urukundo cyangwa amour, n’uko rimwe na rimwe uzarwara umutwe wizanye, mu nda hazakurya, uzacibwamo, iseseme, uzumva utagishaka kurya nk’ uko bisanzwe, uzumva uducurane kandi utari urwaye ndetse akenshi usanga nta muntu ushaka kuvugisha. Muri iki gihe kandi ushobora kwifata ukarira nta muntu ukuvuze Niwibonaho ibi bimenyetso kandi hari umuntu uri gukunda cyane, uzamenye ko akawe kabaye ugiye kurwara urukundo maze ubindi utangire ubuhashye.
2. Nureba neza uzasanga ibi bintu byose bifite inkomoko mu gahinda n’ urwango wumva wifitemo muri iyo minsi
Nyuma yo kubona biriya bimenyetso ugomba guhita ushaka umuntu mubivuganaho. Impamvu ugomba gushaka umuntu mukaganira n’uko aha nini uba wumva ufite nk’ikintu cyatakaye cyangwa ukumva hari umuntu uri kubura mu buzima bwabwe. Mu rwego rwo kwirinda kuremba ugomba guhita ushaka umwe mu nshuti zawe cyangwa undi muntu wumva wisanzuraho ukamuganiriza ibyawe kuko uko ubivuga ninako bigenda bigushiramo, ari nako umutima wawe ugenda uruhuka.
3. Uzarye neza kugirango udahita unanuka bidasanzwe
Bitewe n’ ibihe bidasanzwe uba urimo uba ushobora kunanirwa kurya ubundi ugashiduka warataye ibiro byinshi cyane. Aha rero uba ugomba kurya neza kugirango ubashe kurushaho gutekereza neza uburyo wakwivana muri ibyo bihe. Indwara y’ urukundo ishobora gutuma uhita unarwara indwara zindi zisanzwe kuko umubiri wawe uba wataye imbaraga. Aha rero ugomba kwitondera ibyo urya muri icyo gihe kuko nibwo uba ukeneye kurya neza kurusha ikindi gihe.
Muri iki gihe kandi uzanywe amazi menshi cyangwa se ahagije kuko uzaba uri gutekereza cyane. Uzirinde kandi guhungira mu biyobyabwenge nk’ inzoga nyinshi, urumogi n’ ibindi. Ibi nubikoresha bizakwibagiza ho gato ariko ntibigushiramo uzababara kurusha mbere. Ibi kandi bizatuma iki gihe cyo kurwara urukundo kiba kirekire kurusha uko byari kugenda. Ahubwo iyegereze tumwe mu tuntu ukunda maze uturye muri icyo gihe.
4. Fata neza umubiri wawe
Aha bishatse kuvuga ko umubiri wawe utagomba kuba ariwo uzira ibihe bibi urimo, ngo uwufate nabi cyangwa se uwibagirwe. Niba ufite siporo usanzwe ukora, komeza uyikore kandi buri gihe. Niba kandi nta mwitozo ngorora mubiri wari usanzwe ukora, tangira urebe icyo wakora muri iyo minsi, wajya muri gym tonique, kwiruka, kugenda kwigare, gukina karate cyangwa se ikindi.
5. Ryama uruhuke bihagije
ndwara y’ urukundo ishobora gutuma utekereza cyane ukibagirwa ko ugomba kuryama ngo uruhuke. Aha rero ugomba gukora ku buryo uzajya uryamira igihe kimwe ukanabyukira igihe kimwe. Uzirinde ibintu bikurangaza mu cyumba cyo kuryama mo nka televiziyo, mudasobwa, ahubwo wenda ushyiremo ibinyamakuru cyangwa se ibitabo bizagufasha kubona ibitotsi vuba. Ugomba kandi gushaka ibyo kuryamira no kwiyorosa byiza kandi bikeye bizatuma wishimira uburiri.
6. Gira ibintu bimwe na bimwe wikuraho
Iyo utandukanye n’ umuntu ni byiza ko wirinda ibintu bimwe na bimwe bigusubiza mu bihe mwagiranye. Aha ugomba gutanga cyangwa se gutiza abandi amafirime y’ urukundo mwarebanaga, ibitabo bikwibutsa ibihe mwagiranye, n’ ibindi.
Ugomba kandi kubika kure amafoto ashobora kukwibutsa bya bihe kuko gukomeza ubireba byatuma umara igihe kirekire urwaye indwara y’ urukundo.
7. Gerageza gutekereza neza
Niba warashwanye n’ umukunzi, ntabwo ugomba gutekereza ko ibintu byose bitazaguhira. Ishimire ibyiza ufite, nk’ uburenganzira bwo kwigendera mu muhanda, kuba ushobora kuryama ukabyuka ntawe uguteraho induru, n’ ibindi. Tekereza ku bintu byiza byose ufite. Ibuka ko uri umuntu uzi gutekereza kandi ufata icyemezo cya kigabo. Ibuka ko uri umuntu ushoboye kwibeshaho nta bufasha bundi ukeneye.
Niba umukunzi wawe atakuri hafi, itegere amanywa n’ ijoro, urebe ukwezi n’ inyenyeri wibuke ko uko uri kubibona nawe aho ariko ari kubibona bityo wumve utari wenyine. Ibi bizatuma wumva ko muzongera mugasubirana umunsi umwe, igihe ni kigera.
8. Tanga umusaruro mu byo ukora
Iyo warwaye urukundo, ucika integer ndetse no mu kazi ntube ugitanga umusaruro nk’ uko bisanzwe.Ni byiza ko wandika ahantu ibintu byose uteganya gukora ubundi utekereze ku buryo ugomba kubirangiza byose kandi neza. N’ ubwo bitoroshye ariko nyine gerageza byibura utangire.
Tangira uhe agaciro ibintu bimwe wari usanzwe utitaho, aha ni nko kwihemba igihe kimwe mu byo wihaye gukora ukirangije. Ihembe, ntabwo ugomba kwiha igikombe nk’ ikipe itwaye shampiyona, ariko niba wanditse umushinga ukawurangiza fata nk’ umwanya ujye nko kureba ikipe ufana iri gukina.
9. Shikama mu kwemera kwawe
Niba ufite ukwemera runaka, iki ni igihe cyiza cyo gutera imbere mu kwemera kwawe, bikagufasha kunesha ya ndwara y’ urukundo.
Ifashishe gusenga nk’ intwaro iguha imbaraga ndetse n’ amahoro mu mutima. Aya mahoro yo mu mutima kandi azaguha imbaraga zo kunesha ya mibabaro yose ituruka kuri ya ndwara y’ urukundo.
10. Sohoka ubundi uganire n’ abantu
Ntabwo buri gihe uzumva ko ugomba gusohoka ari uko uri kumwe n’ umukunzi cyangwa se n’ umuntu uri gutereta cyangwa uri kugutereta. Ushobora gusohokana n’ abandi mukajyana guhaha, gukina, gutembere, mu nama n’ ibindi. Niba ukunda kuganzwa n’ indwara y’ urukundo iyo uri wenyine, reba ukuntu waba uri kumwe n’ abandi.
Egera bamwe mu muryango wawe utari uheretse kubona.
Ntuzashake gushyiramo imbaraga ngo ugire umubano ukomeye cyane n’ abo muri kumwe. Ni byiza ko igihe uri kumwe n’ abandi uba uwo uriwe, we gusa reka ibintu bigende ku murongo uko bisanzwe.
11. Andika inyandiko y’ ibyo wibuka mwagiranye n’ umukunzi mutari kumwe
Aha ni byiza ko wandika byose mu ikayi. Uzabona neza ko biri kukorohera kumenya iby’ ingenzi ndetse n’ ibitari ngombwa ubundi ibitari ngombwa ubijugunye.
Ku bantu bafite abakunzi babo kure, koresha e mails cyangwa se za chart kugirango mubashe kugumana. Rimwe na rimwe ube wanatungura umukunzi n’ akavugo wamuhimbiye k’ urukundo, akabaruwa k’ urukundo, akarabo k’ urukundo n’ ibindi.